skol
fortebet

Rutahizamu Danny Usengimana na Nyangabire Francine wabaga muri Canada basezeranye

Yanditswe: Friday 11, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amezi abiri rutahizamu wa APR FC, Danny Usengimana asubitse ubukwe bwe, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020 nibwe we n’umukunzi we wabaga muri Canada, Nyangabire Francine basezeranye.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, ni bwo Danny Usengimana yasohoye urupapuro ruteguza abantu ubukwe bwe na Nyangabire Francine.(Save the Date).

Ubu bukwe bwagombaga kuba tariki ya 8 Ukwakira 2020, bukabera Kicukiro mu murenge wa Niboye.

Gusa ntibwabaye kubera ko umujyi wa Montreal muri Canada aho umukunzi we yabaga hakomeje kubamo ubwiyongere bw’abantu banduye icyorezo cya Coronavirus bituma uyu mujyi ujya mu kato ndetse n’ikibuga cy’indege kirafungwa abura uko aza.

Nyuma y’uko bakomorewe uyu mukunzi wa Danny Usengimana akaba yarahise aza, ubukwe bwabo bukaba bwabaye uyu munsi ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020.

Ubu bukwe bukaba bwabereye muri salle ya Rainbow Kicukiro. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa abatumiwe n’ubundi baracyirirwa muri iyi salle niho ubukwe buri bukomereze.

Uyu musore akaba yagiye mu muhango wo gusaba no gukwa aherekejwe na manager we akaba na team manager wa UTB VC, Mucyo Gilbert, ndetse mu bamwambariye harimo n’umunyamakuru Uwimana Clarisse wa B&B FM.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye, yigiye umupira mu ishuri ry’Isonga, akinira Police FC kuva 2015 aho batandukanye muri 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida United, mu ntangiriro za 2019 ni bwo yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC.



Mucyo Gilbert ni we wari wamwambariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa