skol
fortebet

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva yabonye icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 07 Ukuboza 2018,nibwo rutahizamu Jonathan Rafael da Silva witezwe na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports yashyikirijwe ibyangombwa bimwemerera gukora akazi ko gukina umupira mu Rwanda (work permit).

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 27 umaze iminsi akora imyitozo nyuma yo kuva iwabo muri Brazil,yamaze kwemererwa gukorera mu Rwanda ariko ntabwo arabona icyangombwa kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda kuko ikipe yavuyemo itaramurekura muri ‘system’ ya FIFA ikoreshwa mu guhererekanya abakinnyi (FIFA International market system),ashobora kubona uyu munsi.

Robertinho yabwiye abanyamakuru ko Rafael nabona ibyangombwa azamushyira mu bakinnyi 18 bazahangana na AS Kigali kuri iki cyumweru Taliki ya 09 Ukuboza 2018 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

Yagize ati “Ni rutahizamu mwiza. Sinari nsanzwe muzi ariko nakunze uburyo bwe bw’imikinire n’inyota y’igitego ahorana. Ni umukinnyi w’umuhanga ariko ugikeneye gukora cyane kuko aracyabura imbaraga z’umubiri kuko yari amaze iminsi adakora. Bishobotse akabona ibyangombwa byose nazamukoresha mu mukino wa AS Kigali nta kabuza.”

Byitezwe ko Rafael afata umwanya wa Bimenyimana Bonfils Caleb wahanwe na FERWAFA kubera gukubitira umufana I Nyagatare.

Ibitekerezo

  • Ferwafa izababwira ko isoko ry’igura n’igurisha rizafungurwa mu kwa mbere muri phase retour.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa