skol
fortebet

Rutahizamu Tchabalala yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali yamuguze akayabo

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Hussein Tchabalala wakiniraga ikipe ya Bugesera Fc, yatangaje ko yamaze gusinya muri AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu yaciye mu ikipe y’Amagaju na Rayon Sports mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo nyuma yerekeza muri Ethiopia.

Yaje kugaruka mu Rwanda asinyira ikipe ya Bugesera FC yamuzamuriye urwego bimufasha kongera gutekerezwaho n’amakipe akomeye mu Rwanda.

Amakuru yacaracaye mu binyamkuru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nuko Shabani Hussein Tchabalala yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Radio TV10 yemeje ko uyu rutahizamu yabemereye ko yasinyiye iyi kipe y’umujyi wa Kigali nubwo hari amakuru yamwoherezaga mu ikipe ya Kiyovu Sports ya Karekezi Olivier.

Uyu Murundi yasinyiye AS Kigali ari iwabo cyane ko ngo iyi kipe yamwoherereje amasezerano mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tchabalala yaguzwe akayabo ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya ahembwa ibihumbi 800 ku kwezi angana n’ayahembwaga Haruna Niyonzima akiyikinira.

Muri uyu mwaka w’imikino 2019-2019 mu mikino 24 amaze gukinira ikipe ya Bugesera,Tchabalala amaze kuyitsindira ibitego 13, akaba ari ku mwanya wa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa