skol
fortebet

Rutahizamu ukiri muto wakiniye PSG na Real Madrid yaretse umupira yigira gukora ibiganiro byo kuri TV

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu w’imyaka 27,Jese Rodriguez wazamukiye mu ikipe ya Real Madrid nyuma akaza kwerekeza muri PSG yamaze kwinjira mu kazi ko gukora ibiganiro bica kuri TV [reality shows] aho gukomeza guhatana mu mupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Jese umaze iminsi avugwa mu binyamakuru kubera guca inyuma umukunzi we ndetse n’imyitwarire mibi yanatumye PSG imwirukana,yamaze kwinjira mu kazi ko gukora ibi biganiro biba byibanda ku mibereho y’abantu.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko Jesse yahisemo kwibanda ku mpano y’ubuhanzi afite aho gukomeza kwihambira ku mupira usa n’uwamunaniye.

Rodriguez yahishuye ko azi kuririmba kuko mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye yise ’Your Favourite’ mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya wa 2021.

Ibihuha bikomeje kwemeza ko nta kabuza azagaragara mu kiganiro cyo kuri TV gikunzwe cyane muri Espagne.

Jese yahuye n’uruva gusenya ubwo PSG yasesaga amasezerano bari bafitanye nyuma yo kugaragara inshuro nyinshi mu myitwarire mibi hanze y’ikibuga.

Mbere ya Noheli,yavuzwe mu binyamakuru cyane ashinjwa guca inyuma umugore we agasambana n’umunyamideli.

Yanagaragaye kandi yagiye mu birori ahitwa Gran Canaria we n’abo bari kumwe bica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane ko batari bambaye n’udupfukamunwa.

Ibi byatumye PSG imusezerera nubwo yari asigaranye amasezerano y’amezi 6.

Jesse watijwe no mu ikipe ya Stoke City mu Bwongereza,yageze muri PSG mu mwaka wa 2016 ariko yayikiniye imikino 18 gusa atsinda ibitego 2.

Jese asanzwe afitanye umwana n’umugore we Aurah Ruiz gusa mu minsi ishize baratandukanye barongera barasubirana.

Mu mwaka ushize,undi mugore witwa Rocio Amar yashyize hanze amajwi uyu mukinnyi ari gutuka umugore we ko ari umusazi ndetse ko atamushimisha ndetse anahishura ko basambaniye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Madrid.



Jese yirukanwe muri PSG kubera imyitwarire mibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa