skol
fortebet

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi, Kagere Meddie unakinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri Tanzania (TFF),nyuma y’amakosa ashinjwa yo gukubita inkokora mugenzi we wa Tanzania Prisons.

Sponsored Ad

Kubera iyo nkokora Kagere Meddie yamukubise ku mukino wabaye tariki ya Mbere Ugushyingo 2019, yahanishijwe kwishyura ibimbi 500 by’amashilingi ya Tanzania. Byemezwa ko yayimukubitiye mu mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa.

Nkuko bigaragara mu itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF), ryatangaje ko Kagere yahanishijwe kwishyura ayo mafaranga ibihumbi 500 kubera imyitwarirere mibi yagaragaje ku mukino wa Simba SC na Tanzania Prisons.

Byemezwa ko Kagere Meddie yateye inkokora Michael Ismail wa Tanzania Prisons, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 83, uyu mukino waje ku rangira ari 0-0.

Undi mukinnyi wa Simba SC wahanwe ni, Pascal Wawa wahagaritswe imikino 3 kubera ikosa yakoreye umukinnyi wa Yanga SC, Ditram Nchimbi ubwo yamusunikaga akanamukandagira mu mukino wabaye tariki ya 04 Mutarama 2020 kuri Uwanja wa Taifa mu mukino wari wahuje aba bakeba.

Kugeza uyu munsi ikipe ya Simba SC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 62 mu mukino 24, Meddie Kagere akaba amaze gutsinda ibitego 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa