startimes
Kigali
startimes

Rutahizamu w’ikipe ya Saint Etienne wemeye gukinira ’Amavubi’ agahita avunika yagarutse mu kibuga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 2628

Nyuma yo kwemera gukinira u Rwanda, rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet-Paquet yahise ahura n’ikibazo cy’imvune yatumye u Rwanda rutamwitabaza mu mikino rwakinnye mu mezi 8 ashize, ubu uyu musore yamaze gukira neza ku buryo ashobora noneho kwitabazwa ku mikino iri imbere Amavubi azakina.


Sponsored Ad


Mu mpera z’umwaka ushize mu Gushyingo, ni bwo uyu mukinnyi yafashe umwanzuro avuga ko yumva igihe kigeze ngo abe yakinira ikipe y’igihugu nyina umubyara akomokamo.

Kevin ubu yamaze kumera neza cyane

Muri Gashyantare 2019 yaje kugira ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na PSG 1-0, abaganga bavuze ko imvune ye yo mu ivi igomba kumara amezi agatandatu akaba ari bwo azagaruka mu kibuga.

Amezi yari abaye 8 uyu mukinnyi w’imyaka 31 adakandagira mu kibuga kubera imvune, akaba yagarutse ku mukino ikipe ye yaraye itsinzemo Lyon igitego 1-0, ni umukino yari kuri 18 n’ubwo atigeze akina, gusa bivuze ko ameze neza kuba yatangira gukina.

Gukira kwe ni inkuru nziza ku mutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent ndetse n’u Rwanda muri rusange kuko agiye kuzajya yifashishwa mu marushanwa ari imbere Amavubi azajya akina.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent nyuma y’uko uyu musore yemeje ko yifuza gukinira u Rwanda, yavuze ko bahise batangira kuganira ndetse ngo byagenze neza uretse ko habayemo iki kibazo cy’imvune yagize.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aubameyang yemeye kongera amasezerano nyuma yo kumva ko Arsenal igiye...

Rutahizamu akaba na kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yemeye...
6 August 2020 Yasuwe: 102 0

FERWAFA yashyize hanze igihe imikino mu byiciro byose izatangirira n’igihe...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko shampiyona...
6 August 2020 Yasuwe: 708 0

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ’Salhi’ yaciye agahigo katigezwe mu mupira...

Muri iki gihe abakinnyi bo ku rwego rw’isi akenshi bashimwa mu...
6 August 2020 Yasuwe: 1170 0

Lionel Messi yahaye ubutumwa Iker Casillas wasezeye ku mupira...

Kizigenza mu mupira w’amaguru,Lionel Messi,yasingije cyane uwari umunyezamu...
5 August 2020 Yasuwe: 1924 0

Abayobozi ba Kiyovu Sports bashyize barumvikana nyuma y’iminsi mu...

Inama yaraye ihuje abagize nyobozi ya Kiyovu Sports yaraye igeze ku...
5 August 2020 Yasuwe: 1315 2

Wayne Rooney yashinje Sir Alex Ferguson kubatsindisha ku mikino 2 ya nyuma...

Rutahizamu Wayne Rooney wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United...
4 August 2020 Yasuwe: 2463 0