skol
fortebet

Rutahizamu wa Real Madrid yataye umugore we babyaranye ajya kwishakira ikizungerezi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Real Madrid witwa Luka Jovic aravugwaho guca inyuma umugore we bari bafitanye umwana w’amezi 7,amusimbuza umunyamideli w’iwabo muri Serbia.

Sponsored Ad

Rutahizamu Jovic w’imyaka 21 arashinjwa gukururana n’umunyamideli w’imyaka 29 witwa Sofija Milosevic mu mujyi wa Madrid kandi afite umugore bashakanye muri 2014.

Jovic n’uyu wari umugore we Andjela Manitasevic bivugwa ko batandukanye muri kanama uyu mwaka ariko nta numwe urashyira hanze amakuru y’uko batagikundana.

Jovic yavuze ko atazi uyu munyamideli Sofija ariko ibinyamakuru bikomeje kuvuga ko bakunze kuba bari kumwe buri gihe mu mujyi wa Madrid.

Aba bombi ngo bakunze kuba bari kumwe mu masoko bari guhaha ndetse ngo bakunze kugaragara bari gusangira ikawa.

Amakuru yandi avuga ko Jovic yakundanye n’uyu mukobwa nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi.

Uyu munyamideli Sofija bivugwa ko akunda cyane abakinnyi kuko ngo yigeze gukundana n’uwitwa Adem Ljajic wigeze kugurwa na Manchester United na Ante Rebic wo muri Croatia.





Iki kizungerezi nicyo cyatwaye umutima wa Jovic

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa