addresiya
Kigali
startimes

Rutamu Elie Joe yaraye ageze ku ndoto ze areba imbonankubone FC Barcelona ikina

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 August 2019 Yasuwe: 5565

Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda nk’umwe mu banyamakuru ba siporo b’abahanga, yaraye ageze ku ndoto ze ajya kureba FC Barcelona ikina imbonankubone.



Rutamu Elie yamenyakanye cyane ku maradiyo atandukanye hano mu Rwanda, asoreza kariyeri ye kuri Radio 1 mbere yo kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho kuri ubu yibera n’umukunzi we baherutse kurushinga.

Uyu munyamakuru nu umwe mu batarahishe imbamutima ku makipe bafana, aho imvugo ze zagaragazaga ko yihebeye cyane ikipe ya FC Barcelona, by’umwihariko Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wayo.

Twibukiranye ko ajya no gusezera mu itangazamakuru yabihereye ku kuba yari yarihaye intego y’uko Lionel Messi n’ikipe y’igihugu ya Argentine baramutse badatwaye igikombe cy’isi cyo muri 2018 azahita asezera burundu iby’itangazamakuru.

Rutamu wari warifuje kuva kera kubona Barcelona ikina imbona nkubone, yayirebye mu ijoro ryakeye ikina umukino wa gicuti na Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ni umukino wabereye mu mujyi wa Michigan muri Amerika.

Amafoto uyu mugabo yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instahram, amugaragaza yicaye muri Stade hejuru yambaye ingofero ya FC Barcelona iriho amazina ya Lionel Messi.

Ikibabaje ni uko Elie atabonye Lionel Messi yihebeye, kuko uyu munya-Argentine atagaragaye muri uyu mukino bijyanye n’uko afite imvune yagiriye mu myitozo itazanamwemerera kugaragara mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Espagne Blaugrana izasuramo Athletic Club de Bilbao.

Umukino wa FC Barcelona na Napoli warangiye iyi kipe y’i Catalunya iyitsinze ku bitego 4-0, inegukana igikombe cya La Liga-Serie A. Ibitego bibiri bya Luis Suarez, icya Antoine Griezmann n’icya Ousmane Dembele ni byo byafashije Rutamu n’abakunzi ba Barcelona muri rusange gusoza imikino ya Pre-Season neza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye...

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports...
28 May 2020 Yasuwe: 1679 0

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi...

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base...
28 May 2020 Yasuwe: 1486 0

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1321 0

Umuvugizi wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,washyizweho na...
27 May 2020 Yasuwe: 3243 2

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 1091 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1784 0