Kigali
startimes

Rutanga Eric ashobora kuva muri Police FC igitaraganya kubera indi kipe ikomeye imwifuza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 June 2020 Yasuwe: 8136

Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi,ashobora kuva mu ikipe ya Police FC yaherukaga gusinyira mu cyumweru gishize,akerekeza muri Young Africans imwifuza.



Uyu mugabo wari ugiye kumara umwaka w’imikino ari kapiteni wa Rayon Sports,yayivuyemo yerekeza muri Police FC kubera ko ngo yari imwambuye miliyoni 7 FRW.

Mu kiganiro yagiranye na RTV,myugariro Eric Rutanga yatunguranye avuga ko isaha ni isaha ashobora kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Young Africans.

Yagize ati“Ibiganiro birahari kubera ko Young Africans yakomeje kwerekana ko inkeneye cyane nubwo nasinyiye ikipe ya Police Fc ariko mu masezerano harimo ingingo indengera ivuga ko igihe cyose nabona ikipe mbere y’ukwezi kwa munani nshobora kugenda.”

Ikipe ya Police FC yasinyishije Rutanga Eric amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kumuha akayabo ka miliyoni 15 000 000 FRW n’umushahara wo hejuru.

Amakuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,nuko Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi.

Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.

Rutanga Eric wari kapiteni wa Rayon Sports,yakurikiye bagenzi be barimo Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radou werekeje muri Police FC.

Police FC iheruka kwibikaho na Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports,irashaka guhindura amateka mabi yayiranze mu myaka yatambutse mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho ishaka byibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha.

Rutanga werekeje muri Police FC, ku mwanya akinaho ahasanze Ndayishimiye Celestin na Muvandimwe JMV basanzwe muri iyi kipe.

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports ku itariki ya 7 Nyakanga 2017 avuye muri APR FC, akaba yaranakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’iyi kipe ari ryo APR Football Academy.

Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya 2018, ayihesha igikombe cya shampiyona 2018-19, Super Cup 2017 n’ibindi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Janvier

    Ndabona Rutanga Eric atazi ibyo arimo,rayon sport aracyayifitiye amasezerano,yasinyiye police FC ubwo se niyo izamugurisha?Ibyo akora ntibyujuje amategeko agenga abakinnyi,byongeye arebye nabi yabihomberamo,namugira inama yo gukurikiza amasezerano,kuko ntangingo izamurengera,ntanaho azemererwa gukina yishe amasezerano.Tubihange amaso

    1 month ago
  • chat_bubble alias

    Bitondere kiriya gihugu. Covid mwa bantu mwe.inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi

    1 month ago

Inzindi nkuru

Jose Mourinho yishimiye ko abakinnyi be bari bagiye kurwanira mu...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yishimiye ko abakinnye be Heung Min Son...
7 July 2020 Yasuwe: 2778 0

Cassa Mbungo yatangaje ikintu cyamubabaje muri Rayon Sports ayisaba no...

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Cassa Mbungo Andre yatangaje ko yababajwe no...
7 July 2020 Yasuwe: 3207 0

Manace Matatu waguzwe na Rayon Sports yahaye isezerano rikomeye...

Umukinnyi Manace Matatu wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 3...
6 July 2020 Yasuwe: 3498 0

Gasingwa Michel wari ukuriye komisiyo y’abasifuzi yeguye ku mirimo...

Uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda,Gasingwa Michel, wari...
6 July 2020 Yasuwe: 1256 0

Perezida wa FC Barcelona yakuriye inzira ku murima abifuzaga kujyana Messi...

Perezida w’ikipe ya Barcelona yavuze ko Lionel Messi "azasoreza akazi ke...
6 July 2020 Yasuwe: 1062 0

Zinedine Zidane yatangaje ikintu kiri kumutera umujinya muri iyi minsi Real...

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid ,Zinedine Zidane,yatangaje ko amaze...
6 July 2020 Yasuwe: 5197 0