skol
fortebet

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu atakwibagirwa Robertinho

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports ayimazenmo umwaka, , Rutanga Eric avuga ko atakwibagirwa Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bitewe n’ibihe byiza bagiranye.

Sponsored Ad

Tariki ya 13 Kanama 2019, nyuma yo kugenda bivigwa ko atarimo yumvikana n’ubuyobozi ku masezerano mashya agomba aguhabwa, yafashe umwanzuro wo gusezera ku buyobozi bw’iyi kipe.

Rutanga Eric, kapiteni w’iyi kipe yemeje ko azakumbura ibihe byiza bagiranye n’uyu mutoza, harimo kugera muri 1/4 cy’imikino Nyafurika n’ibindi.

Yagize ati”Robertinho ngomba kumukumbura kuko hari byinshi byiza twagiranye, ntabwo navuga ko ari umutoza mubi cyangwa nta bintu yadukoreye, hari byiza byinshi yadukoreye, twatwaranye igikombe cya shampiyona, twageze muri 1/4 cya CAF Confederations Cup, ni byinshi byiza twakoranye.”

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yinjiye muri Rayon Sports Kamena 2018 atandukana nayo tariki ya 13 Kanama 2019, muri uyu mwaka akaba yarahesheje Rayon Sports ibikombe bitandukanye harimo icya shampiyona, ayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Ibitekerezo

  • Inkuru ni nziza ariko ntakintu cyanditsemo ese ntago uyu mwanditsi azi gukora development ??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa