skol
fortebet

Biravugwa:Rutanga Eric mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Rutanga Eric ukina yugarira aca ku mpande akaba na kapiteni wa Rayon Sports nta gihindutse arasohoka muri iyi kope yambara ubururu n’umweru yerekeze muri Yanga Africans yo kuri Tanzania inakinamo umunyarwanda Sibomana Patrick uzwi nka Pappy.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Teradignews avuga ko Rutanga ashobora gutangira gukinira Young muri Mutarama, aya makuru akomeza avuga ko uyu myugariro urimo ukina umwaka we wa 3 muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’iyi kipe kuzayikinira mu gihe cy’imyaka 2 n’igice.

Mu kiganiro umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko Rutanga arimo yifuzwa n’amakipe menshi atari Young Africans gusa.

Yagize ati”Rutanga aracyari umukinnyi wa Rayon Sports, nta kipe arasinyira n’imwe. Ntabwo ari Young Africans imwifuza gusa hari n’andi makipe, Young Africans kuba yaba imushaka cyane n’abafana bayo barabigaragaje umwaka ushize, sinavuga ngo azagenda cyangwa ntazagenda urabizi ibyo kugura abakinnyi ubibara byarangiye.”

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza. Kugeza ubu ni we kapiteni w’iyi kipe yiswe Gikundiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa