skol
fortebet

Rutanga Eric yafashije Rayon Sports kujya ku mwanya wa kabiri ibabaje cyane umukeba w’ibihe byose

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Ku munota wa nyuma w’umukino,kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric yashenguye bikomeye imitima y’abakunzi ba Kiyovu Sports abatsinda igitego kibi cyane batazibagirwa cyatandukanyije izi mpande zombi.

Sponsored Ad

Ku mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona,Rayon Sports yari yasuye umukeba wayo w’ibihe byose kuri stade ya Kigali I Nyamirambo birangira iyibabaje ku munota wa nyuma mu minota 05 y’inyongera umusifuzi yari yongeye kuri 90 isanzwe y’umukino.

Nubwo uyu mukino waranzwe no kwigana ku mpande zombi ndetse ba rutahizamu ntibabashe kubyaza umusaruro babonye,Rayon Sports yabyaje umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa nyuma w’umukino,ibona igitego kuri coup franc yatewe neza na Rutanga Eric yijyanamo ntawe ukoze ku mupira nyuma y’ikosa yari amaze gukorerwa na Nsanzimfura Keddy.

Mbere y’uyu mukino,abafana ba Kiyovu Sports bari bahise kubabaza Rayon Sports gusa byarangiye Rayon Sports ariyo ibyitwayemo neza ndetse biyifasha kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Sunrise FC yahagamye AS Kigali banganya ibitego 2-2 birimo icya Babuwa Samson cyabonetse umukino ugiye kurangira.

Sunrise niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Niyibizi Vedaste hanyuma AS Kigali igaruka mu gice cya kabiri yariye karungu ihita itsinda ibitego 2 byikurikiranya ibifashijwemo na Bishira Latif na Essombe Patrick.

Uyu mukino wabonetsemo agashya kuko umusifuzi wo hagati, Ruzindana Nsoro yavuye mu kibuga avunitse, asimburwa na Nshimyumuremyi Abdallah wari uwa kane.

Mu wundi mukino wari witezwe cyane,Police FC yahuriye n’uruva gusenya I Muhanga kuko yahatsindiwe na AS Muhanga igitego 1-0 bituma itakaza umwanya wa kabiri.

APR FC niyo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 27,ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 24 inganya na Police FC ya gatatu batandukanyijwe n’ibitego bazigamye kuko Rayon Sports ifite 11 mu gihe Police FC ifite 9.Mukura VS ni iya 4 na 21.

Uko imikino yabaye kuri iki Cyumweru yagenze:

Marines Fc 0-0 Mukura VS (Stade Umuganda)
AS Muhanga 1-0 Police (Stade Muhanga)
Bugesera FC 2-0 Espoir FC (Stade Bugesera)
AS Kigali 2-2 Sunrise FC (Stade de Kigali)
Kiyivu Sports 0-1Rayon Sports (Stade de Kigali)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa