skol
fortebet

Rutanga Eric yatangaje impamvu akunze gutsinda ibitego byo mu minota ya nyuma

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi akaba na kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yatangaje ko ikimufasha gutsinda ibitego byo mu minota ya nyuma ari uko agira ishyaka kandi ngo iyo ari mu kibuga yemera ko umukino urangiye igihe umusifuzi ahushye mu ifirimbi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukinira ikipe ya Rayon Sports amaze kumenyerwa cyane mu gutsinda ibitego byo ku minota ya nyuma yabwiye Radio Flash ko ikimufasha gutsinda ibi bitego ari ishyaka mu kibuga ahorana ndetse no guhatana kugera ku munota wa nyuma.

Yagize ati “Ndi umukinnyi ugira ishyaka mu kibuga.Njye nemera ko umukino warangiye iyo umusifuzi ahushye mu ifirimbi.Abafana ba Rayon Sports bakunda gusohoka habura nk’iminota 2 iyo ikipe yatsinzwe gusa njye mba numva ko bigishoboka.

Iyo uri umukinnyi ukuze mu mutwe,ukabona amahirwe ku munota wa nyuma uhita uvuga uti “reka nyabyaze umusaruro kugira ngo abafana bagiye bumva ko byarangiye bumve ko bishoboka bagaruke.Nkunze kugarura abafana bagiye.”

Uyu mugabo ufite ubuhanga mu gutera imipira ya coup franc yibukirwa cyane ku bitego byo ku minota ya nyuma yatsinze Kiyovu Sports muri shampiyona y’uyu mwaka,AS Kigali yatsinze mu mwaka ushize muri super cup ndetse nicyo yigeze gutsinda Espoir FC agikina muri APR FC.

Rutanga Eric kandi yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy’Agaciro 2017 ubwo yatsindaga coup Franc APR FC mu minota ya nyuma.

Rutanga Eric yavuze ko igitego yatsinze cyamushimishije ari icyo yatsinze Gor Mahia muri Kenya afasha Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup ndetse ngo uyu mukino bayitsinzemo ibitego 2-1 niwo wamushimishije kurusha indi yose.Umukino wamubabaje nuwo Amavubi yatsinzwe na Libya igitego 1-0 ku munota wa 93 w’umukino muri CHAN 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa