skol
fortebet

Rwarutabura yatunguranye avuga uburyo umugore we atambaye ikariso y’Ubururu n’Umweru yahita amwirukana[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Rwarutabura umufana ukomeye wa Rayon Sports yahamije ko umugore we nawe ari umufana w’iyi kipe ngo nawe yambara ikariso y’ubururu n’umweru ngo bitagenze gutyo bahana gatanya.

Sponsored Ad

Bimaze kumenyerwa ko abafana bagira uruhare runini muguteza imbere ikipe kuko akenshi bijya bivugwa ko burya ikipe yakurushije abafana ishobora no kugutsinda kubera kugira igihunga mu kibuga.

Mu kiganiro Kigali Today iherutse kugirana na Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura yavuze ko yishimira ko umugore we nawe ari umufana ukomeye w’iyi kipe.

Mu byishimo byinshi yagaragaje kubera iyi kipe igiye kwegukana igikombe cya shampiyona, avuga ko amaze imyaka isaga 20 ayifana, ashima umugore we, by’umwihariko ko n’ikariso yambara igomba kuba isa n’imyenda iyi kipe yambara (Ubururu n’umweru).

Yagize ati “Umugore wanjye yambaye ikariso itari ubururu n’umweru namwirukana- Rwarutabura “.

Yaboneyeho gushimira Perezida Paul kubwo guteza siporo imbere , ariko akanifuza ko n’abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi, bajya bagira icyo bagenerwa.

Ati “N’ubwo baduha n’inka abana bacu bakajya banywa amata”.

Rwarutabura avuga ko n’ubwo akora akandi kazi ko gucuruza inkweto ngo ubufana bumubeshejeho, kuko amaze kurira indege inshuro nyinshi ajya mu bihugu binyuranye, kandi yarize amashuri abanza gusa.

Ati “Afurika yose narayizengurutse. Nagiye Algeria, Malawi, Zambia, za Burundi za Kenya hose, za Afurika y’Epfo, za Misiri hose nagiye nshwanyaguza.

“Nageze muri Kenya barumirwa, i Burundi ho bampaye n’abanshungira umutekano, najyaga nshuruza caguwa ariko bazikuyeho ubu ndacuruza inkweto”.

Yemeza kandi ko adashobora kwaka Rayon sports amafaranga, ahubwo ngo ni we uyiha.

Ati “Ahubwo ni njye uyatanga. None se ko umufana ari we utanga amafaranga ikipe ni yo yayaguha?

“Umufana ni we utanga amafaranga nk’igihe yagiye kuri Stade akishyura. Gusa Rayon nakubwiye ko ari umubyeyi, ni Papa ni Mama, wabura iki se ufana Rayon Sports?, Rayon sports yamfashije byinshi, yampaye aho kuba”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa