skol
fortebet

Rwatubyaye yamaze kugurwa n’ikipe yo muri USA

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika, Major League Soccer.

Sponsored Ad

Rwatubyaye wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, akaritsinda ariko iyi kipe ikazuyaza kwishyura Rayon Sports,yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri Major League Soccer.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yamaze gutangaza ko yamaze kwegukana uyu myugariro w’umunyarwanda,ndetse yamaze kumvikana na Rayon Sports yari afitanye na Rayon Sports.

Sporting Kansas City ibarizwa mu gice cy’Uburengerazuba bwa USA,iri gushakira Rwatubyaye Abdul ibyangombwa birimo VISA n’ibimwemerera gukorera USA mu gihe kingana n’umwaka umwe wa 2019, ariko gishobora kongerwaho imyaka 3 aramutse yitwaye neza.

Sporting Kansas City ibarizwa mu mujyi wa Kansas mu ntara ya Missouri muri USA, ikinira kuri stade yitwa Children’s Mercy Park yakira abantu ibihumbi 18,467.Yashinzwe mu mwaka wa 1995 ndetse yatwaye ibikombe bibiri bya MLS (2000,2013).


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa