skol
fortebet

Rwatubyaye yatijwe mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ye nshya ya Colorado Rapids

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 wari umaze iminsi mike yerekeje mu ikipe ya Colorado Rapids avuye muri Sporting Kansas City aho yaguranwe umukinnyi wo hagati Benny Feilhaber w’imyaka 34,yamaze gutizwe mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 muri USA.

Sponsored Ad

Nkuko ikipe ya Colorado Rapids yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter,Rwatubyaye wahoze akinira Rayon Sports agiye gukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 kugeza shampiyona irangiye.

Rwatubyaye wasinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare uyu mwaka,agiye gukinira amakipe 3 mu kwezi kumwe, byatumye benshi batangira kugira impungenge ko atazahirwa no gukina muri shampiyona ya Major League Soccer.

Kuwa 08 Gicurasi uyu mwaka,nibwo ikipe ya Sporting Kansas City yemeye kurekura myugariro Rwatubyaye Abdul imutanga mu ikipe ya Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana mukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-17.

Ibitekerezo

  • Congs umuhungu wacu ndabona ubirimo neza ntucike intege no mu kwa 3 niba kibayo uzakijyamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa