skol
fortebet

Ryan Giggs yatawe muri yombi azira gukubita umukunzi we wamushinjaga kumuca inyuma

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Wales, Ryan Giggs arashinjwa gukubita umukunzi we Kate Greville ubwo yarimo gupakira ibikapu bye ngo yigendere nyuma y’uko bashwanye amushinja kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Umwe mu nshuti z’uyu mugore yavuze ko Ryan Giggs yadukiriye Greville aramukubita ubwo yarimo gupakira ibikapu bye ngo ave mu nzu ya miliyoni 1.7 z’amapawundi babanagamo.

Greville yashinjaga uyu wahoze ari umukinnyi wa Manchester United gusambana n’undi mugore bivamo umwuka mubi watumye barebana ay’ingwe.

Uyu mutoza yahise ahagarikwa imikino 3 igihugu cya Wales kigomba gukina mu minsi iri imbere cyane ko ngo yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa kubabaza umubiri w’uyu mukunzi we babanaga mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Inshuti y’uyu mugore yagize iti” Kate yari arambiwe kubana na Giggs,yifuzaga kwigendera.Nta bimenyetso yari afite ariko yakekaga ko Ryan Giggs asambana n’undi mugore.Bashwanye atashye mu rugo mu gicuku.Umubano wabo ntiwari mwiza.”

Giggs uhakana ibyo aregwa yafunzwe mu ijoro ryo ku cyumweru,nyuma y’aho abapoliis bahamagawe mu rugo rwe kubera urusaku rwari ruhari.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Wales ryahise rihagarika ku kazi Giggs aho agiye gusiba imikino 3 irimo uwa Gicuti na USA,iya Nations League ebyiri bazakina na Republic of Ireland na Finland.

FAW (The Football Association of Wales) yagize iti “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Wales ryumvikanye na Giggs ko atazagaragara ku mikino mpuzamahanga igiye gukurikira.

Intego yacu twese n’ugutegura ikipe kugira ngo izitware neza mu mikino mpuzamahanga igiye gukurikiraho.

Robert Page wari umwungirije niwe uzatoza ikipe mu mikino ya USA, Republic of Ireland na Finland afatanyije na Albert Stuivenberg.

Kuwa 05 Ugushyingo nibwo hazahamagarwa abakinnyi bazitabira iyi mikino ya Wales.

Umukunzi wa Giggs yagiriye ibikomere byoroheje muri uku gushyamirana bitari gutuma ajyanwa kwa muganga ariyo mpamvu uyu mutoza yaraye muri kasho avamo kuwa mbere mu gitondo.

Giggs yatangiye gukundana na Greville muri 2017 nyuma yo guhura muri 2013 ubwo uyu mukobwa yakoraga ibijyanye n’itumanaho muri Hotel Football uyu mutoza afitemo imigabane.

Giggs yatandukanye n’umugore we Stacey bari bamaranye imyaka 10 mu Ukuboza 2017 nyuma yo kumuca inyuma agasambana n’umukobwa w’umunyamideli witwa Imogen Thomas.

Giggs kandi yavuzwe cyane mu busambanyi mu mwaka wa 2012 ubwo byamenyekanaga ko asambanya umugore w’umuvandimwe we witwa Rhodri ndetse uyu mugore yemereye itangazamakuru ko basambanaga mu ibanga ndetse yakuyemo inda ye.

Uku guheheta kwa Giggs kwateje umwuka mu muryango wabo bituma habamo gucikamo ibice aho uyu Rhodri yitandukanyije nawe ndetse na nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa