skol
fortebet

Sadate yaje tumufata nka Moise Katumbi wa TP Mazembe-Paul Muvunyi

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,Paul Muvunyi yatangaje byinshi ku byatumye yamamaza Munyakazi Sadate uyoboye ikipe ubu birimo ko yaje abizeza ibitangaza ndetse atangaza ko icyo amusaba ari ukugarura ubumwe bw’abakunzi ba Rayon Sports.

Sponsored Ad

Muvunyi Paul yatangarije Radio 10 ko nubwo Munyakazi avuga ko yafashe ikipe ya Rayon Sports kuri konti yayo hari ubusa ndetse n’amadeni ya miliyoni 600 FRW ariko ngo yaje abizeza ibitangaza bamufata nka Moise Katumbi wa TP Mazembe.

Yagize ati “Sadate ni muto twamamaje dukeneye kuzana amaraso y’abato mu ikipe.N’umuntu ufite ibitekerezo….Yaje afite umushinga mwiza kandi ufatika.Uwo mushinga ugeza naho utwereka ko stade izubakwa iruta stade Amahoro inshuro 2 zinarenga,ntabwo uwo muntu yaje asanzwe ndetse twamufataga nka Katumbi wa wundi wa TP Mazembe.

Bivunga ngo twari tuzi ko iyo nkono avuga ko yarimo ubusa ayizaniye ikigega ntasobanura.Iyo MK Card icyo yazanye nicyo twabonye kuko iyo worosoye ubonamo ubusa.Iyo nkono ntabwo twayisizemo ubusa kuko amafaranga ya Djabel niwe wayakiriye,SKOL yahise imuha miliyoni 33,twari twatwaye igikombe baduha miliyoni 25 FRW.Murumva ko icyo kigeg kitarimo ubusa.”

Muvunyi yavuze ko Sadate hari ibyo yemereye abantu, babona bisa nk’inzozi gusa avuga ko ikibabaje ikipe itameze neza kubera ko ubumwe bw’abakunzi bayo bwasenyutse.

Ku bijyanye no Kwita bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports ishyamba ndetse azaritwika abandi akabita ibisambo,Muvunyi yasubije Sadate ko nubwo Atari umusinzi ariko amagambo yavuze ari ay’umusinzi ndetse agomba gusaba imbabazi.

Yagize ati “ Ntabwo Sadate anywa inzoga ariko kuri iyi mvugo wumva ko ari iy’umusinzi.Kuyobora Rayon Sports bisaba kumenya ko abantu bamwe ubatwara.Baba barakaye ukamenya uko ubatwara buhoro baba batuje ukamenya uko uganira nabo.Iriya ntabwo ari imvugo nziza.Mu bayoboye Rayon Sports nta wigeze akoresha iriya mvugo.

Muri make ntabwo byagarukiye aho,ibisambo yabitwaye muri RIB.Ibisambo byanitabye muri RIB ariko twategereje ko hari ibifungwa turaheba.Ibiri muri RIB sindimo.Basanze abantu ari aberedukeneye kumwicaza aho yatorewe tukamubwira agaca bugufi agasaba imbabazi.Nta shyamba yewe n’iry’ubunyobwa rihari.Umuntu akubwiye ko imikorere yawe atari myiza cyangwa atayumva ntabwo ari inyeshyamba,n’ibindi.”

Muvunyi yavuze ko ikintu cyatumye Rayon Sports ijya mu bihe bibi ari uko Sadate yabaye umuntu umwe kandi ikipe igizwe n’abanyamuryango bitewe no kutumvikana n’abayobozi be ndetse n’abafana.

Yagize ati “Kuba SKOL ipfa iki nawe?, Radiant yahagaritse kuva mu kwa 12 iri muri he shyamba? Airtel yo bimeze bite?. Sadate arashaka kuba umuntu umwe. Aza yazanye komite y’abantu 30. Hasigaye bangahe? Fans Club zarengaga 40 ubu hasigaye 32.”

Perezida Muvunyi yari kumwe mu kiganiro cy’imikino kuri Radio 10 na Me.Freddy Muhirwa wari umwungirije ndetse na Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports bose bahakanye ibyo kunyereza umutungo bashinjwe ndetse no guha ruswa abasifuzi.

Gacinya we yavuze ko mu gihe yayoboraga ikipe benshi mu bakinnyi bayo bahamagarwaga mu ikipe y’igihugu "Amavubi" aho yatanze urugero rw’umukino wa Ethiopia muri CHAN harimo bagera ku munani ariko ubu benshi bakaba ari abasimbura.

Yavuze ko ikibabaje ku buyobozi bwa Sadate ari uko ubuzima bw’ikipe ya Rayon Sports busigaye buri mu binyamakuru no ku muhanda ndetse batakigira aho baganirira ibya Rayon nk’ikipe yubashywe.

Aba bayobozi bose bemeje ko ubumwe bw’aba Rayon butameze neza ariyo mpamvu Munyakazi akwiriye gukora ibishoboka byose bukagaruka.

Muvunyi yavuze ko adashyigikiye amacakubiri ari muri Rayon Sports bityo hakwiriye kubaho inama rusange abantu bagasabana imbabazi hanyuma bakigira hamwe uko bazamura ikipe ya Rayon Sports bafatanyije.

Ibitekerezo

  • Nubwo ibiri muri heading y’inkuru Atari byo gusa byibanzweho muri development. Byibura handitswe ibyavuzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa