skol
fortebet

Sadio Mane yababajwe bikomeye n’ubugome yakorewe na Mohamed Salah bari mu kibuga

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

Ba rutahizamu babiri bakomeye ba Liverpool, barimo Sadio Mane na Mohamed Salah bari bagiye kurwanira ku mukino wabahuje na Bunley bakayitsinda ibitego 3-0 aho uyu munya Senegal yababajwe bikomeye n’uko mugenzi we yanze kumuhereza umupira ngo atsinde igitego.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu,Sadio Mane yagaragaye arakaye cyane ku ntebe y’abasimbura nyuma y’aho yari amaze gusimbuzwa afite umujinya w’umuranduzi w’uko uyu munya Misiri yanze kumuhereza umupira.

Umutoz Jurgen Klopp yavuze ko Mane yababajwe n’uko atahawe umupira na Salaha ahubwo akawupfusha ubusa ariyo mpamvu yasimbujwe habura iminota 6 agasohoka ababaye ndetse bagenzi be barimo Milner baramuhumuriza.

Yagize ati “Byatewe nuko yimwe umupira?,nibyo.Buri kimwe cyose kimeze neza.Hari ibyabaye mu mukino atishimiye.Sadio agira amarangamutima cyane,hari ikindi cyamubabaje kitari ugusimbuzwa.”

Liverpool niyo kipe yonyine imaze imikino 4 yose iyitsinda muri iyi shampiyona y’uyu mwaka.



Sadio Mane yasohotse mu kibuga yarakariye Mohamed Salah cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa