skol
fortebet

Sadio Mane yaciye ibintu kubera ibikorwa bikomeye yakoze ari mu kiruhuko gishize

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Nyuma y’imikino y’igikombe cya Afurika iheruka kubera mu Misiri,rutahizamu Sadio Mane ntiyagiye kwinezeza I Dubai cyangwa ku mazi nkuko abandi babigenza ahubwo yahise yerekeza mu mirimo yo kubaka ikigo cy’amashuli,ibitaro n’umusigiti mu gihugu cye cya Senegal.

Sponsored Ad

Ubwo abakinnyi bagenzi be barimo bumva amafu yo ku mucanga,abandi basohokanye abagore n’abakunzi babo,Sadio Mane we yarimo agenzura uko imirimo yo kubaka ibi bikorwa bye 3 ihagaze.

Mane yubatse izi nyubako zose uko ari 3 mu gace avukamo ka Bambali yabaye igice kimwe cy’ubuzima ari naho yigiye umupira w’amaguru cyane ko atigeze ajya mu mashuli awigisha.

Uretse kubaka izi nyubako 3,Sadio Mane yakoze ibikorwa by’urukundo mu baturage bo mu gace ka Bambali no muri Senegal yose byamutwaye akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi.

Sadio Mane yanze kuganira n’abanyamakuru kuri ibi bikorwa yubatse avuga ko yabikoze ku bw’urukundo akunda abantu atigeze abikora kugira ngo yiyamamaze mu itangazamakuru nkuko bamwe babigenza.

Sadio Mane ukundwa na benshi kubera ukuntu yicisha bugufi,aherutse guca ibintu ubwo yagaragaraga ari gukoropa imisarani ku musigiti asengeraho mu Bwongereza ndetse mu minsi ishize yagaragaye ari gufasha umukozi w’ikipe y’igihugu gutwara amazi y’abakinnyi bagenzi be mu gihe abandi bo bigendeye nkaho ntacyo bibabwiye.


Ishuli ry’abana Sadio Mane yubatse muri Senegal

Ibitekerezo

  • Imana imuhe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa