skol
fortebet

Sadio Mané yahishuye uko urupfu rwa se no kuvukira mu rugo kwa mushiki we byamuhaye imbaraga zo kubaka Ibitaro mu gace akomokamo

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane wagize isabukuru y’imyaka 28 Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2020,yatangaje ko urupfu rwa se umubyara ndetse no kuba mushiki we yaravukiye mu rugo byamuhaye imbaraga zo kubaka ibitaro mu gace avukamo ka Bambali kugira ngo ahe abaturage baho ibyiringiro.

Sponsored Ad

Uyu musore ukinira Liverpool mu Bwongereza,yafashe umwanzuro wo kubaka ibi bitaro mu gace avukamo kitwa Bambali kubera ko abaturanyi be batabashaga kubona aho kwivuriza,ndetse ibi bitaro bizafungurwa mu mezi 6 ari imbere.

Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza yavuze ukuntu yabuze se umubyara kubera kubura aho avurirwa ndetse yemeza ko na mushiki we yavukiye mu rugo.

Ati “ Nari mfite imyaka 7 gusa tugiye gutangira gukina, haza mubyara wanjye aranyegera arambwira ati “Sadio so yitabye Imana.Ndamusubiza nti “Nibyo,ari gukina..Sinari kubasha kubyumvaga neza.

“ Mbere yaho Data yari amaze ibyumweru byinshi arwaye.Twamushakiye imiti gakondo turamuha, imworohereza nk’amazi 3 cyangwa 4. Uburwayi bwaragarutse ariko icyo gihe imiti ntacyo yakoze.Kubera ko nta vuriro ryari mu gace ka Bambali,byabaye ngombwa ko tumutwara mu kindi cyaro kugira ngo turebe ko hari uwamuvura.Icyo gihe ntacyo byatanze.

Nkiri umwana papa yakundaga kumbwira ukuntu atewe ishema nanjye.Yari umugabo wari ufite umutima ukomeye.Ubwo yapfaga byangizeho ingaruka njye n’umuryango wanjye.Nahise mvuga nti “Ngomba gukora ibishoboka ngafasha mama.Icyo n’ikintu kigoye guhangana nacyo ku muntu ukiri muto.”

Ku byerekeye kuvukira mu rugo kwa mushiki we,Sadio yagize ati “Ndabyibuka neza na mushiki wanjye yavukiye mu rugo kubera ko nta vuriro ryari mu gace.Byari ibihe bibabaje kuri buri wese.Nifuje kubaka ibitaro kugira ngo mpe abantu ibyiringiro.”

Papa wa Sadio Mane yari umwigisha mu idini ya Islam [Imam] ndetse buri mwaka ngo umuryango uteranira mu rugo iwabo w’uyu mukinnyi kugira ngo bamwibuke ndetse basomere hamwe ikorowani.

Ibi bitaro bya Sadio Mane bizafungurwa mu mezi 6 ari imbere bikurikire ikigo cy’amashuri yubatse muri aka gace ka Bambali mu mwaka ushize.

Ababyeyi ba Sadio Mane banze ko ava mu ishuri ngo akine umupira w’amaguru kuko bifuzaga ko yiga akazaba umwarimu, birangira abatorotse ku myaka 15 abifashijwemo n’inshuti ye yo mu bwana Luc Djiboune, ajya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Generation Foot ryo mu mujyi wa Dakar ryamuzamuye kuri ubu akaba ari igihangange muri Liverpool.

Uyu Mane akigera muri iri shuri yatsinze ibitego 4 mu mukino wa mbere w’igerageza yakinnye bituma ashimwa n’abarambagiza abakinnyi bahise bamujyana muri Metz mu Bufaransa muri 2011.Nyuma y’amezi 18 gusa,Mane yahise yerekeza muri Austria mu ikipe ya Red Bull Salzburg nyuma ajya muri Southampton none ubu ari muri Liverpool.

Muri iyi minsi isi yose ihanganye na Coronavirus,Mane yahaye igihugu cye ibihumbi 40 by’amapawundi kugira ngo bafashe abagizweho ingaruka n’iki cyorezo kibi cyane.

Sadio Mane yakorewe Filimi ivuga ku mateka ye yiswe "Made In Senegal" yatangiye gushyirwa ku mateleviziyo hirya no hino ku isi.

Mu minsi ishize,uyu munya Senegal ukunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abaturage bo muri Senegal yabwiye abanyamakuru ko impamvu atajya agura imodoka,amazu n’amasaha ahenze nkuko abarimo Aubameyang,Cristiano Ronaldo babigenza,ari uko yakuriye mu buzima bubi aba ashaka gufasha abababaye.

Yagize ati “Kuki nagura Ferrarri 20 n’amasaha 20 ya Diamond ahenze cyane?,Ibyo byamarira iki?.Nahuye n’inzara kenshi,nagiye n’amaguru kenshi,narokotse intambara nyinshi,nakinnye umupira kenshi nta nkweto nambaye,ntabwo nize n’ibindi byinshi.Ibyo bagezeho byose ndashimira umupira w’amaguru.

Mfasha abantu,nubatse amashuri,amasitade,twatanze imyenda,inkweto tunagaburira abantu bari bakenye cyane.Buri kwezi ntanga ibihumbi 70 by’amayero ku baturage bakenye cyane muri Senegal.Sinkeneye imodoka zihenze,amazu menshi manini no kuzenguruka isi yose.Ndifuza ko abankomokaho babona bike kubyo umupira wampaye.Ndishimira ibyo mfite.”

Sadio Mane na N’golo Kante ni bamwe mu byamamare muri ruhago babayeho mu buryo bwihariye kuko batajya mu maraha yo kugura imodoka zihenze nka Ferrarri,Lamborghini,BMW,Range Rover n’izindi nkuko bamwe muri bagenzi babo bakinana babigenza.

Ibitekerezo

  • Bravo Sadio ndagukunze cyane ntabwo narinziko uri umuntu mwiza bigezaho Imana ijye isubiza aho ikura kdi gutanga bizana umugisha kandi gutanga biruta guhabwa ibyo nukuri kuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa