skol
fortebet

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi byamamare

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yatangaje ko impamvu atajya agura imodoka,inzu,amasaha ahenze n’ibindi ari ukoyakuriye mu buzima bubi,aba ashaka gukoresha amafaranga menshi mu gufasha abantu.

Sponsored Ad

Uyu munya Senegal ukunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abaturage bo muri Senegal yabwiye abanyamakuru ko impamvu atajya agura imodoka,amazu n’amasaha ahenze nkuko abarimo Aubameyang,Cristiano Ronaldo babigenza,kubera ko yakuriye mu buzima bubi aba ashaka gufasha abababaye.

Yagize ati “Kuki nagura Ferrarri 20 n’amasaha 20 ya Diamond ahenze cyane?,Ibyo byamarira iki?.Nahuye n’inzara kenshi,nagiye n’amaguru kenshi,narokotse intambara nyinshi,nakinnye umupira kenshi nta nkweto nambaye,ntabwo nize n’ibindi byinshi.Ibyo bagezeho byose ndashimira umupira w’amaguru.

Mfasha abantu,nubatse amashuri,amasitade,twatanze imyenda,inkweto tunagaburira abantu bari bakenye cyane.Buri kwezi ntanga ibihumbi 70 by’amayero ku baturage bakenye cyane muri Senegal.Sinkeneye imodoka zihenze,amazu menshi manini no kuzenguruka isi yose.Ndifuza ko abankomokaho babona bike kubyo umupira wampaye.Ndishimira ibyo mfite.”

Sadio Mane n’umwe mu bakinnyi bafite ibikorwa byihariye mu gihugu cya Senegal avukamo,aho buri gihe afasha abantu ndetse akubaka ibikorwa remezo.Mu minsi ishize aherutse kugaragara ari gufatanya n’abandi bayisilamu gukoropa ubwiherero.

Sadio Mane na N’golo Kante ni bamwe mu byamamare muri ruhago bitagaragara mu modoka zihenze nka Ferrarri,Lamborghini,BMW,Range Rover n’izindi.

Ibitekerezo

  • Imana ihe umugisha Sadio Mane. Ngiye kurushaho kumufana no gufana Liverpool. Yicisha bugufi bikabije.

    ni umuislam wukuri pe uwiteka amwishimire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa