skol
fortebet

Sadio Mane yatangaje ukuntu kubura inkweto zo gukinisha byamuhaye imbaraga zatumye aba umukinnyi wa mbere muri Afurika

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunya Senegal Sadio Mane w’imyaka 27 yaraye atorewe kuba umukinnyi wahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2019 ahigitse Mohamed Salah na Riyad Mahrez bari bahanganye.

Sponsored Ad

Sadio Mane yatowe n’abantu 447 aho yakurikiwe na Mohamed Salah wagize 325 na Riyad Mahrez wagize 267 aho yavuze ko yahitamo gukina umupira aho guhagarara imbere y’abantu avuga imbwirwaruhame.

Sadio Mane akimara guhabwa iki gihembo yagize ati “Ndishimye cyane kandi mfite ishema icyarimwe.Ndashimira umuryango wanjye by’umwihariko marume wanjye uri hano uyu munsi.

N’umunsi ukomeye kuri njye ndashaka gushimira abanya Senegal bose bantoye.Naturutse kure cyane mu cyaro gito cya Bambali ndabizi ubu bose bari kundeba kuri TV.’

Sadio Mane yavuze ukuntu yari umukene cyane muri iki cyaro cya Bambali ku buryo atashoboraga kubona inkweto zo gukinisha.

Yagize ati “Nta mafaranga nari mfite yo kugura inkweto zo gukinisha gusa nahoranaga ibyiringiro by’uko nzagura inshya.Nigeze kujya kuryama ikintu kimwe cyandi mu mutwe kiti “Sadio wigira ubwoba ,ikintu gikomeye kigiye kukubaho vuba.

Imyaka yarahise indi irataha ntabona inkweto zo gukinana ariko ubu mfite byose nanatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri afurika.Umusore wari ufite ibirenge bikomeye kubera gukina umupira atambaye inkweto ubu ahagaze kuri Pyramid mu Misiri.

Ntabwo ndi intwari ahubwo nd’umukinnyi w’umupira w’amaguru uzwi.Uko ndushaho kwibuka aho navuye niko nifuza gufasha ibihumbi by’abana kubona inkweto zo gukinisha no kubaha ibikoresho bituma bakina…”

Mu kiganiro aheruka kugirana na France Football,Mane yavuze uko yageze I Dakar ku myaka 16 gusa atorotse iwabo I Bambali bashakaga ko aba mwarimu

Ati “Niteguye vuba vuba kandi mbizi ko nta mafaranga yo gutega bisi mfite.Izuba rirashe nihishe mu bihuru by’imbere y’iwacu.Mu gitondo cyakurikiyeho nogeje amenyo,sinakaraba.Nagiye nta muntu mbwiye mu rugo,uretse inshuti yanjye.

Nakoze urugendo rurerure kugira ngo ngere ku nshuti yanjye yagombaga kunguriza itike yo gufata Bisi ingeza I Dakar.”

Se wa Sadio Mane yamubujije kenshi gukina umupira ahubwo amuhatira kwiga cyane kugira ngo azabe umwarimu ibintu uyu munya Senegal yanze ahitamo gutoroka.

Uyu nyirarume Mane yashimiye nimugoroba, niwe wamushishikarije gukomeza gukina umupira w’amaguru kuko ngo iyo atamufasha, ubu aba ari umwarimu I Bambali.

Sadio Mane yatsinze ibitego 32 mu mikino 53 yakiniye Liverpool umwaka w’imikino ushize ayihesha igikombe cya UEFA Champions League.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa