skol
fortebet

Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru yarusimbutse [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru Samuel Eto’o yaraye asimbutse urupfu rwamugendereye ubwo yari atwaye imodoka ye avuye mu bukwe muri Cameroon,yarangiza akagongana na bisi.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi uvuga ko ameze neza yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari avuye mu bukwe atashye mu rugo rwe hanyuma agongana na Bisi itwara abagenzi.

Samuel Eto’o yahise ajyanwa kwa muganga kubera igikomere kidakanganye yagize ku mutwe ariko ngo ubu ameze neza.

Ikinyamakuru France Football kivuga ko Samuel Eto’o akorerwa ibizamini byisumbuyeho n’ibitaro nyuma y’iyi mpanuka yashoboraga kumutwara ubuzima ariko Imana iramuzigama.

Iyi mpanuka yabereye ngo ahitwa Nkongsamba ubwo uyu mugabo wafatwaga na benshi nk’imana y’ibitego yari avuye mu bukwe atashye iwe.

Umunyamakuru Martin Camus yavuze ko yavuganye na Eto’o ndetse ngo yifuza kubwira abantu ko ameze neza.

Ifoto yagiye hanze igaragaza imodoka ya Samuel Eto’o yangiritse cyane imbere gusa ariko uyu mukinnyi we nta kibazo yagize cyo kimwe n’abari muri bisi bagonganye.

Mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o yabaye kizigenza nubwo mu minsi mike ishize yaherukaga gusezera kuri uyu mukino yatanzemo ibyishimo bisendereye.

Samuel Eto’o yakinnye mu makipe atandukanye arimo Real Madrid, Barcelona, Inter Milan,Chelsea,n’andi menshi ndetse yatwaye ibikombe byinshi cyane birimo na Champions League eshatu.

Yahesheje Cameroon umudali wa zahabu mu mikino Olimpike ndetse ayihesha ibikombe bya Afurika 2 birimo icya 2000 na 2002.Niwe watsindiye Cameroon ibitego byinshi mu mateka kuko afite 49 mu mikino 97 yakinnye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa