skol
fortebet

Samuel Eto’o yasabye ikintu gitangaje FC Barcelona niramuka irekuye Messi

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona wayikozemo amateka atazasibangana,Samuel Eto’o yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe yahoze kuzahindura izina ryayo igihe kizigenza Lionel Messi azaba ayivuyemo ku burangare bwabo.

Sponsored Ad

Eto’o yavuze ko ikipe ya FC Barcelona ntacyo yaba iricyo idafite Lionel Messi ariyo mpamvu ngo naramuka afashe umwanzuro wo kuyivamo ikwiriye guhindura izina.

Uyu munya Cameroon yavuze ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza ku isi ndetse FC Barcelona ihirwa kuba imufite ariyo mpamvu mu gihe yaba ayivuyemo ikwiriye guhindura izina.

Yagize ati “Nkunda Messi cyane nkuko nkunda umuhungu wanjye nabyaye.Barcelona ni Messi, ndatekereza ko Messi naramuka agiye dukwiriye guhindura izina ry’ikipe.Turi abanyamahirwe kuba muri FC Barcelona dufite umukinnyi wa mbere ku isi mu bihe byose ariyo mpamvu dukwiriye gukora ibishoboka byose akazasoreza umupira muri Barcelona.”

Messi amaze umwaka wose ahangana na Perezida w’Ikipe Josep Maria Bartomeu nabo bafatanyije kuyobora bapfa kudaha icyerekezo gikwiriye ikipe.

Nubwo Messi asigaranye umwaka umwe muri FC Barcelona,amakuru avuga ko yamaze kurambirwa ndetse yasabye ko bamurekura akigendera muri iyi mpeshyi.
Ibi byabaye nyuma y’uko we na bagenzi be banyagiriwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu cyumweru gishize mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Eto’o abajijwe kuri uriya mukino yagize ati “Nanjye ubwanjye nababajwe cyane na kuriya gutsindwa.Kandi si Leo gusa n’abakinnyi bose.Utarakinnye umupira yakumva ko biriya bitabaho ariko biriya bibaho mu mupira ndetse no mu buzima busanzwe.Umuntu wese yababazwa no kugwa ariko uba ukwiriye kongera guhaguruka….Dukwiriye gufatanya twese nk’abakunzi ba FC Barcelona tugatekereza ku mwaka w’imikino utaha.”

Eto’o yakiniye Barca kuva 2004 kugeza 2009 ayitwaramo ibikombe binyuranye birimo La LIGA 3 na Champions League 2.

Ibitekerezo

  • Jyembon’amategeko ngana mbere yabanyagihugu cg munyamahanga geze. Kubutaka bw’u Rwanda jyesimbona kuntu yumutoza wa Apr umunyarigentina mu mushyira gusa mu lato 2 gusa bandi bahabwa 14
    Bivugako ruswa yamunze nzego zAPR .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa