skol
fortebet

Samuel Eto’o yashyize hanze ifoto yifotozanyije na Perezida Kagame amuvugaho amagambo akomeye

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu butumwa rutahizamu w’ibihe byose mu gihugu cya Cameroon, Samuel Eto’o Fils yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimagije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ku butwali bwe, kwitanga ndetse n’inyota afite yo kubona umugabane wa Afrika utera intambwe ishimishije mu iterambere.

Sponsored Ad

Ku ifoto igaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Samuel Eto’o, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu ikositime y’umukara, ishati y’umweru, karavati y’umukara n’inkweto z’umukara yakoranye mu kiganza cy’iburyo na Samuel Eto’o nawe wambaye ikositime y’umukara, ishati y’umweru n’inkweto z’umukara, bose bari kumwenyura. Munsi y’iyo foto handitse amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa avuga imyato, ubutwali anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku ruhare akomeje kugaragaza mu kwitangira umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yari muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, bisa na ho Eto’o ari ho yahuriye na Perezida Kagame kuko ari ho asigaye aba ndetse akaba ari na Ambasaderi w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Samuel Eto’0 ni umwe mu bakinnyi beza baranze ikinyejana cya 21. Yamenyekanye akinira amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi nka FC Barcelone, Real Madrid, Chelsea, Everton, Inter Millan ndetse n’ayandi menshi atandukanye.

Mu ikipe y’igihugu ya Cameroon ntibazibagirwa Eto’o Fils kuko yabahesheje ibikombe bibiri bya Afrika mu mwaka wa 2000 na 2002. Yanabahesheje kandi umudali wa zahabu mu mikino Olympic mu mwaka wa 2000.

Ibitekerezo

  • His Excellency Paul Kagame wacu,arimo gukorera cyane Africa,yifuza ko itera imbere.Kimwe na Nyerere,Mandela,Lumumba,etc...Ariko se mwari muzi umuntu ukomeye kurusha abandi wabaye ku isi?The Greatest Man who ever existed?Nta wundi ni Yesu Kristu.Impamvu aruta abantu bose,nuko: Yazuye abantu,akiza abaremaye n’abarwayi,ahagarika imiyaga,etc...Nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga,niwe imana izaha ubutegetsi bw’isi yose izaba igihugu kimwe gizaturwa n’abantu bumvira Imana gusa.Azagira isi paradizo,ibibazo byose biveho,ndetse n’indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Imana idusaba guharanira kuzaba muli iyo paradizo,tureka gukora ibyo itubuza kandi dushaka imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Abanga kuyumvira bose,ntabwo bazaba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa