skol
fortebet

Samuel Eto’o yavuze umukinnyi utari Messi wari umuhanga cyane kurusha abandi bose bakinannye

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Samuel Eto’o uherutse gusezera ku mupira w’amaguru yavuze ko uretse Lionel Messi yemera ko aturuka ku wundi mubumbe,yemera ko Andres Iniesta ariwe mukinnyi w’umuhanga kurusha abandi bose yakinannye nabo.

Sponsored Ad

Eto’o yavuze ko Andres Iniesta ukinira ikipe ya Vissel Kobe ariwe mukinnyi w’umuhanga kurusha abandi bose yakinannye nabo gusa ngo Messi we ntiyamushyiramo kuko we ngo aturuka ku wundi mubumbe.

Yagize ati “Nasangiye urwambariro n’abakinnyi benshi b’abahanga ariko ngiye guhitamo umwe navuga Iniesta.Yankoze ku mutima kuva ku munsi wa mbere.Messi we birumvikana ko akomoka ku wundi mubumbe ariyo mpamvu twamushyira ku ruhande.Iniesta namukuriye ingofero.”

Samuel Eto’o yavuye muri Barcelona ayikiniye imikino 199 mu gihe Andres Iniesta yayikiniye 644.

Eto’o yakinannye na Iniesta imyaka 5 bafasha FC Barcelona gutwara ibikombe 10.




Samuel Eto’o yavuze ko Iniesta ariwe mukinnyi w’umuhanga kurusha abandi bose bakinannye ukuyemo Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa