skol
fortebet

Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri Sudani

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi babiri bakomeye muri Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na Rugwiro Herve baraye bananiwe gukora imyitozo ya mbere yo mu gihugu cya Sudani baherereyemo,kubera ikibazo cy’umunaniro.

Sponsored Ad

Rayon Sports yitegura umukino wo kwishyura izakinamo na Al-Hilal Club Omdurman mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League, uzaba kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama saa 19:30, yaraye ikoze imyitozo ya mbere idafite aba basore babiri igenderaho.

Iyi myitozo yabereye kuri Khartoum Stadium ntiyagaragayemo rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong watsinze igitego cya Rayon Sports mu mukino ubanza ndetse na myugariro Rugwiro Hervé bari bafite umunaniro dore ko bari mu cyiciro cya nyuma cyageze muri Sudani ku mugoroba.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatanu, yagiye mu byiciro bitatu, aho hari abafashe indege ibajyana i Addis Ababa muri Ethiopia, bamwe bafata inzira ya Nairobi- Addis Ababa mu gihe abandi bafashe iya Entebbe-Addis Ababa.

Kayiranga Baptiste uzatoza uyu mukino ni we wakoresheje iyi myitozo ibanziriza iya nyuma barakorera kuri stade bazakiniraho uyu munsi ku isaha nyirizina umukino uzaberaho.

Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Omdurman igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Kigali,irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.



Sarpong watsinze igitego i Kigali ntiyakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri Sudani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa