skol
fortebet

Sarpong yatangaje ba myugariro babiri akunda cyane mu Rwanda n’igitego yatsinze kikamushimisha

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Sarpong Micheal ukunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko abafana ba Rayon Sports akinira,yatangaje ko mu gihe kingana n’umwaka amaze mu Rwanda ba myugariro babiri yakunze ari Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange.

Sponsored Ad

Sarpong uri muri ba rutahizamu beza mu Rwanda,yaganiriye na bamwe mu bafana be kuri Instagram mbere yo kwerekeza muri Sudani,umwe amubaza ba myugariro 2 akunda avuga ko ari Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange.

Uyu rutahizamu yavuze ko ibihe byiza atazibagirwa ari igitego yatsinze APR FC kuri penaliti, ku munota wa nyuma mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana,mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 16 muri shampiyona y’u Rwanda ndetse anafasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona.



Micheal Sarpong yatangaje ko akunda Abdul na Ange ndetse avuga ko igitego yatsinze APR FC kizamuhora ku mutima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa