skol
fortebet

Se wa Lionel Messi yavuze ikipe umuhungu we yifuza gukinamo

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L’Equipe kiratangaza ko Lionel Messi yahisemo gukinira Manchester City aho kwerekeza muri Paris St-Germain, ndetse ngo aya makuru yatangajwe na se umubyara, akaba ari nawe umushakira amakipe.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Ku wa kabiri,ubwo Messi yamenyeshaga FC Barcelona ko yifuza kuyivamo,yabanje no guterefona Pep Guardiola, umutoza wa Man city, wigeze no gutoza Barca.

Yamubwiye ati: "Ndifuza gutwara imipira ya zahabu ibiri iri imbere, kandi mbona ko ibyo nabigeraho mu gihe naba ndi kumwe nawe".

Bivugwa ko ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri PSG, Leonardo, yahamagaye Jorge Messi, se wa Messi amubaza ibijyanye n’uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine. PSG yo ikaba ihakana ayo makuru.

Amakuru avuga ko Jorge Messi yamubwiye neza ko umuhungu we yifuza gukinira Manchester City.

Hagati aho, perezida wa Barcelona, Josep Maria Bartomeu, yanze guhura na Messi kugira ngo baganire ibyo kuva muri kipe.

Messi avuga ko yifuza gusubirana n’uwahoze ari umutoza wa Barca Pep Guardiola utoza Manchester City.

Ku munsi w’ejo,Jurgen Klopp, umutoza wa Liverpool yavuze ko nta mugambi afite wo kugura Lionel Messi, ariko avuga ko uyu mukinyi byamubera byiza aje gukina muri Premier League.

Abajijwe niba yaba yifuza kugura uyu mukinyi w’imyaka 33, Klopp yasubije ati: "N’uwuhe mutoza utakwifuza kubona Messi mu ikipe ye?

Ikibazo si imyaka kuri twebwe, ariko dukeneye umukinyi mwiza, aho rero mvugishije ukuri".

Kuri Premier League, cyaba ari ikintu gikomeye, ariko sinibaza ko byageraiyo hose.

Ntabwo Messi arakina mu yindi shampiyona. Umupira w’amaguru wa hano utandukanye n’ahandi. Nifuza kumubona akina hano, ariko sinzi niba bizakunda".

Ahazaza h’uyu mukinnyi haravugwaho byinshi n’ibinyamakuru byinshi cyane kuva atangaje ko yifuza kuva muri Barcelona gusa Klopp avuga ko "nta mahirwe" ko uyu mukinyi yazakinira Liverpool.

Klopp avuga ko byaba ari ikintu cyiza Messi yerekeje muri Manchester City kuko ngo yahita ikomera cyane kandi bikaba ari ibintu byagorana kuyitsinda.

Ni mu gihe kandi hari amakuru avuga ko Manchester City ishobora gutanga Bernardo Silva, Riyad Mahrez na Gabriel Jesus ikabona na Messi, ariko City yarabihakanye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa