skol
fortebet

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu buzima bwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari abatoza batatu adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu buzima bwe nyuma yo kunyura imbere y’abatoza batandukanye.

Sponsored Ad

Uyu musore avuga ko kuva yinjira mu mupira w’amaguru abo batoza batatu bamufashije bihagije n’ubwo n’abandi bamutoje ntabo ntacyo abashinja.

Sefu avuga ko yanyuze mu ntoki z’abatoza benshi ariko batatu yavuga ko bamufashije harimo Yves Rwasamanzi ubu utoza Marines, Robertinho wamutoje muri Rayon Sports ndetse na Adil urimo kumutoza muri APR FC.

Yagize ati“umutoza wa mbere navuga ni Yves Rwasamanzi wantoje mu Isonga, yaramfashije cyane kuko nk’iri mu Isonga yanyitayeho cyane, yarankurikiranaga umunsi ku munsi ntabwo namwibagirwa kuko yaramfashije.”

Umutoza wa kabiri, ni Robertinho batwaranye igikombe cya shampiyona muri Rayon Sports umwaka ushize, yemeza ko ari umutoza mwiza wagiye umugira inama.

Yagize ati“Robertinho muri Rayon Sports yaramfashije, yangiraga inama akanyereka uko ngomba kwitwara kandi byangiriye akamaro, ni umutoza mwiza kuri njye.”

Uyu musore w’imyaka 27 yamenyekanye cyane ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports, ayivamo ajya muri APR FC akinira kugeza uyu munsi, gusa yahereye mu irerero ry’Isonga ryatumye arambagizwa akaba ageze ku rwego rushimishije.

N’ubwo nta gihe kinini baramarana, Sefu avuga ko igihe gito abanye na Adil muri APR FC amaze kubona ko ari umutoza mwiza cyane kandi ko nakomeza gukurikiza inama ze bizamufasha.

Yaize ati“Umutoza urimo kuntoza muri APR FC ni umutoza mwiza, nta gihe kinini turamarana ariko namaze kubona ko ari umutoza mwiza bitewe n’inama angira uko tuganiriye. Dufite abatoza beza cyane muri APR FC.”

Niyonzima Olivier Sefu yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports aho yakinnye imyaka 4 batwarana ibikombe 2 bya shampiyona, yayivuyemo muri 2019 ajya muri APR FC akinira uyu munsi.

Umutoza Yves Rwasamanzi


Umutoza Robertinho watozaga ikipe ya Rayon Sports


Adil urimo kumutoza muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa