skol
fortebet

Sekamana Maxime yasheshe amasezerano afitanye na Rayon Sports mu gihe Kimenyi Yves yayireze muri FERWAFA

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kimenyi Yves yareze Rayon Sports muri FERWAFA kubera ko yamwimye urwandiko rwo kumurekura ndetse n’imishahara ye mu gihe na Maxime Sekamana yahisemo gusesa amasezerano yari yagiranye n’iyi kipe hanyuma hagakurikizwa icyo amategeko agenga umurimo avuga.

Sponsored Ad

Maxime SEKAMANA yandikiye perezida wa Rayon Sports,Sadate MUNYAKAZI amumenyesha ko ashobora kumurega gutanga sheki itazigamiye mu gihe yarenza iminsi itatu ataramwishyura Miliyoni 4frw ikipe ayoboye imurimo.

Yagize ati “Ndasaba rero bwana muyobozi gutesha agaciro ubwumvikanye twari twagiranye bwo guhabwa miliyoni 3 Frw mukansigaramo miliyoni 1 Frw, mukanyishyura amafaranga yanjye yose (uko ari miliyoni 4 Frw) mu gihe kitarenze iminsi itatu (ni ukuvuga tariki ya 8 Nzeri kugeza tariki ya 11 Nzeri 2020) bitaba ibyo iyi sheki mfite nkayishyikiriza ababishinzwe, hanyuma amategeko agakurikizwa.

Ikindi kandi ndabamenyesha ko ibyo guhara imishahara n’uduhimbazamusyi byanjye ntakibyemeye kuko nabonye ko ubwitange bwanjye nta gaciro bwahawe, bityo rero reka dukomeze duhe agaciro icyo itegeko ry’umurimo riteganya.”

Mu cyumweru gishize nibwo hagiye hanze amasezerano ya Rayon Sports n’umukinnyi Maxime Sekamana yasinwe kuwa 26 Kanama 2020 ko ahawe 3 000 000 FRW na Rayon Sports muri Miliyoni 4 bari bamurimo ndetse yemera ko atazishyuza imishahara ye kuva mu kwezi kwa 4 kugeza bongeye gutangira akazi muri iyi kipe.

Miliyoni 1 FRW ikipe yari imusigayemo bakaba bari bemeranyije ko azayishyurwa bitarenze Tariki ya 31/01/2021.

Nyuma y’uko aya masezerano agiye hanze,Sekamana yabwiye abanyamakuru ko itigeze imwishyura ndetse ayo masezerano nta gaciro agifite.

Uyu mukinnyi yabwiye Rayon Sports ko kubera ko itahaye agaciro ubwitange yagize ahubwo ikamunaniza imuha sheki itazigamiye ashobora kuyijyana mu nkiko.

Ku rundi ruhande,Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports yamaze kwandikira FERWAFA ayisaba ko yategeka Rayon Sports kumwishyura miliyoni 6 FRW yamusigayemo,kumuha urwandiko rumwemerera gusohokamu ikipe [Release Clause].

Icya 3 Kimenyi yasabye n’ukumuha uduhimbazamusyi tw’imikino 3 yayifashije gutsinda ndetse n’umushahara w’amezi 2 arimo ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.

Nkuko Me Ndayambaje Gilbert uhagarariye Kimenyi yabyanditse muri iyi baruwa yandikiye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA nawe akayigeza ku kanama nkemurampaka ka FERWAFA kagaca urubanza.

Uyu Me Ndayambaje yabwiye FERWAFA ko Rayon Sports yari yemereye Kimenyi miliyoni 8 FRW zo kumugura ariko bamuhaye 2 gusa ariyo mpamvu basaba ko yahabwa 6 zisigaye ndetse bakanamuha ibaruwa imurekura akigendera cyane ko aribo bishe amasezerano.


Kimenyi yamaze kurega Rayon Sports muri FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa