skol
fortebet

Serena Williams yavuze ukuntu akiri umwana yaterwaga agahinda n’abamugereranyaga n’abagabo kubera imiterere y’umubiri we[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi umaze kuba icyamamare mu mukino wa Tennis, Serena Williams yahishuye uburyo yakuze aterwa ipfunwe n’abamugereranyaga n’abagabo kubera imiterere y’umubiri we ndetse ngo yashatse kwiyahura kubera kwiyanga kuko yabonaga adateye nk’abandi bakobwa bagendanaga.

Sponsored Ad

Serena Williams w’imyaka 39 abantu benshi iyo bitegereje imiterere ye hari abamugereranya n’abagabo, avugako ariko yavutse ndetse ngo ubu akunda imiterere ye muburyo budasanzwe.

Uyu mugore avugako ibyo kumugereranya n’abagabo kubera imiterere ye ari ibintu byatangiye kuva akiri umwana ndetse byagiye bimutera ipfunwe iyo yabaga ari mubandi bakobwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Vogue Magazine, Serena yavuze ko abantu benshi bikundiraga umuvandimwe we Venusi nawe bakundaga bari kumwe mu mukino wa Tenis kuko we ngo yari afite amaguru meza kandi adateye nk’abagabo.

Serena ati: “Kuva nkiri umwana sinigeze mbona abagore bafite imibiri nkanjye kuri TV. Ni umubiri wakuze utekerezwa ukundi muri sosiyete”.

Icyakora Serena yavuze ko akunda umubiri we ndetse nuruhu rwe, avugako ahagarariye abakobwa n’abagore bose bo muri Afurika bateye nkawe.

Serena Jameka Williams ni umukinnyi wa tennis w’umunyamerika wabigize umwuga, ubu niwe uyoboye abandi muri uyu mukino ku isi

Yatsindiye ibikombe 23 bya Grand Slam mubakina bonyine, ubu ni umugore w’umwana umwe yise “Alexis Olympia Ohanian Jr yashatse umugabo muri 2017.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa