skol
fortebet

Sergio Aguero amerewe nabi kubera ibyo yakoreye umusifuzi wo ku ruhande w’umugore

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester City,Sergio Kun Aguero waraye agaragaye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Arsenal igitego 1-0,amerewe nabi n’abafana ndetse n’abasesenguzi b’imikino kubera gukurura urutugu rw’umusifuzi w’umugore witwa Sian Massey-Ellis.

Sponsored Ad

Aguero wari wagarutse mu kibuga nyuma y’amezi 4 yari amaze hanze kubera imvune ikomeye yagize,yakinnye iminota 65 muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu ariko ntiyorohewe kubera gukurura urutugu rw’uyu mugore Massey-Ellis wasifuraga ku ruhande.

Aguero utishimiye ko uyu musifuzi ahaye Arsenal kunaga umupira wari urenze,yashyize ukuboko ku rutugu asa n’umukurura undi ajugunya ukuboko kwe ababaye.

Iyi myitwarire ya Aguero utanitwaye neza kubera ko yari amaze igihe adakina yababaje benshi mu bakunzi ba ruhago n’abasesenguzi bo ku binyamakuru bikomeye mu Bwongereza basabye FA kumufatira ibihano.

Umunyamakuru Piers Morgan yagize ati “Aguero yakoraga ibiki hano?kuki atahawe ikarita y’umutuku?.”

Alan Shearer yagize ati “Ntiyagombaga gushyira ukuboko kwe ku rutugu rw’umusifuzi.Ntabwo bigaragara neza.Ntabwo yagombaga kubikora.”

Ian Wright we yagize ati “Biriya n’ibiki?.Ntabwo bikwiriye,ntabwo bikwiriye.Biriya biteye isoni kuri njye.”

Pep Guardiola we yagerageje kurengera umukinnyi we asaba abantu kutabigira birebire ati “Sergio n’umwe mu bantu beza nahuye nabo mu buzima bwanjye.Ntabwo dukwiriye kurebera ikibazo mu isura itariyo.Musigeho.”

Itegeko rivuga ko umukinnyi ukoze ku musifuzi agomba guhanishwa ikarita y’umuhondo cyangwa se itukura igihe yitwaye nabi cyane ariko FA yavuze ko uyu Aguero atazahanwa kubera ko nta raporo y’imyitwarire mibi yakorewe kuri uyu mukino.

Kuri Twitter abafana batandukanye bavuze ko Aguero yakabaye yahawe ikarita y’umuhondo kubera iki gikorwa cyo gufata uyu musifuzi ku rutugu nyuma yo kutishimira ibyo asifuye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa