skol
fortebet

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye yihesheje

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko yihesheje ikarita y’umuhondo kugira ngo azasibe umukino wo kwishyura wa Ajax ntibizamugireho ingaruka muri ¼ gusa ashobora gufatirwa ibihano bikarishye birimo guhagarikwa imikino 2.

Sponsored Ad

Sergio Ramos ashobora guhagarikwa imikino 2 izakurikiraho muri UEFA Champions League,nyuma yo kubwira abanyamakuru ko uihesheje ikarita y’umuhondo abishaka kugira ngo azasibe umukino woroshye wa Ajax wo kwishyura.

Yagize ati “Ntabwo ari ugusuzugura ikipe duhanganye,gusa hari igihe umuntu aba agomba gufata imyanzuro imwe n’imwe.”

Ramos yatinye ko yazabona ikarita y’umuhondo mu mukino wa ¼ bikagira ingaruka kuri real madrid cyane ko yari afite ikarita y’umuhondo yakuye mu matsinda,bituma yihesha ikarita nimugoroba yo kuzatuma asiba umukino wa 1/16 bazakina na Ajax baraye batsindiye iwayo ibitego 2-1.

UEFA ishobora gufatira Ramos ibihano byo kumuhagarika imikino 2 bigatuma asiba umukino wa Ajax ndetse n’ubanza w’ikipe ishobora kuzaba ikomeye bazatombora muri ¼ cy’irangiza.

UEFA ivuga ko umukinnyi akwiriye guhagarikwa imikino 2 y’irushanwa igihe cyose bigaragaye ko yihesheje ikarita y’umuhondo ku bushake.Iki cyaha kirahama Ramos kuko yabyiyemereye ko yabikoze.

Abakinnyi ba Real Madrid bakunze kwihesha imihondo,kuko Dani Carvajal,Alonso na Ramos bigeze kubikora UEFA irabahana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa