skol
fortebet

Sergio Ramos yakoreye amahano mu mukino yakoreyemo agahigo

Yanditswe: Sunday 15, Nov 2020

Sponsored Ad

Myugariro akaba na kapiteni wa Espagne,Sergio Ramos yaraye akoze agahigo ko kuba umukinnyi ukiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi ku mugabane w’iburayi gusa mu mukino wa 177 yaraye akinnye yahushije penaliti 2.

Sponsored Ad

Sergio Ramos yaraye abaye umukinnyi wa mbere I Burayi ukiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi nyuma yo kwigaranzura Gianluigi Buffon bari banganya imikino 176 mu mukino waraye uhuje Espagne n’Ubusuwisi ukarangira banganyije igitego 1-1.

Icyakora,uyu myugariro w’imyaka 34 yaraye ahuye n’uruva gusenya kuko muri uyu mukino we w’amateka yahuriyemo n’akaga gakomeye kuko yahushije penaliti 2 zose zakuwemo n’umunyezamu w’Ubusuwisi bakinaga witwa Yann Sommer.

Kuva muri 2018 Ramos ntiyari yagahushije penaliti kuko 25 yaherukaga gutera yaba muri Espagne no muri Real Madrid zose yazinjije.

Gerard Moreno niwe watabaye Espagne mu ijoro ryakeye kuko yayishyuriye igitego ku munota wa nyuma akura mu isoni Ramos wari uyitabye mu nama.

Hashize imyaka 15 Ramos akinira ikipe ya Espagne.Yahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru ku myaka 18 n’iminsi 361 ubwo La Furia Roja muri 2005 yatsindaga ibitego 3-0 Ubushinwa.

Niwe wabaye umukinnyi ukiri muto wakiniye Espagne mbere y’uko Cesc Fabregas akuraho ako gahigo mu mwaka wakurikiyeho bahuye na Ivory Coast mu mukino wa gicuti.

Muri 2008,Ramos yari mu ikipe ya Espagne yatwaye Euro hanyuma mu myaka 2yakurikiyeho atwara igikombe cy’isi.2012 atwara indi Euro ndetse atorwa mu ikipe y’irushanwa.

Umutoza wa Espagne,Luis Enrique yavuze ko niyo haboneka penaliti ya 03,kapiteni Ramos ariwe wari kuyitera kuko ntawamwambura inshingano zo gutera penaliti.

Yagize ati "Sergio Ramos ari mu bahanga cyane mu gutera penaliti.Byaba bidakwiriye kumwambura gutera penaliti kubera ko yahushije ebyiri gusa.Niyo haboneka iya 3 yari kuyitera.Niba yahushije 2 gusa kumwambura gutera penaliti byaba ari urwenya."



Ramos yaraye ahushije penaliti ebyiri muri UEFA Nations League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa