skol
fortebet

Sergio Ramos yasabye ikintu gitangaje abategura ibihembo bya Ballon d’Or

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos,yavuze ko Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bari ku rwego rwo hejuru cyane kurusha abandi bakinnyi bandi ariyo mpamvu bakwiriye kubategurira Ballon d’or yabo bwite hanyuma n’abandi bakinnyi basigaye bagahatanira indi.

Sponsored Ad

Ramos yabwiye ikinyamakuru AS abona hakwiriye kujya hategurwa Ballon d’Or 2 imwe igahatanirwa na Cristiano Ronaldo na Lionel Messi mu gihe iya kabiri yahatanirwa n’abandi bakinnyi basigaye.

Yagize ati “Hakwiriye kubaho Ballon d’Or yabo bombi igahabwa umwe bitewe n’umusaruro yatanze hanyuma abandi bakinnyi bagahatanira iya kabiri.”

Ramos yabaye myugariro w’ibihe byose ndetse yatwaye ibikombe hafi ya byose gusa ntiyagize amahiwe yo kwegukana Ballon d’Or kubera ibi bihangange 2 bifite 11 hagati yabyo.Yagiye mu ikipe y’isi inshuro 8 mu myaka 15 amaze akina ruhago nk’uwabigize umwuga.

Mu myaka 12 ishize,Messi na Cristiano Ronaldo batakaje Ballon d’Or imwe yahawe Luka Modric umwaka ushize.

Messi niwe watwaye Ballon d’Or y’uyu mwaka,yabaye iye ya 6 bituma yigaranzura Cristiano Ronaldo banganyaga 5.

Ramos w’imyaka 33 abajijwe igihe azasoreza umupira,yavuze ko azakina kugeza igihe azaba atagifite imbaraga zo kwiruka ku mupira.

Igihembo cya Ballon d’Or gitangwa n’ikinyamakuru France Footvall cyo mu gihugu cy’Ubufaransa.




Ramos yasabye ko Messi na Ronaldo bashyirirwaho Ballon d’Or y’abo n’abandi bakinnyi bagahatanira indi

Ibitekerezo

  • Ukuntu uwanditse iyi nkuru yashyizeho amafoto ya Cristiano gusa arangije afata iya Messi 1 areba inyuma bigaragaza uwo afana, kd ni "Bias"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa