skol
fortebet

Sergio Ramos yateranye amagambo na Pique watutse Real Madrid yamutsinze

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Kapiteni wa Real Madrid,Sergio Ramos,yasubije myugariro wa FC Barcelona witwa Gerard Pique wavuze ko kuva yatangira umupira aribwo bwa mbere aribwo bwa mbere abonye Real Madrid ikina nabi cyane iri ku kibuga cyayo.

Sponsored Ad

Nyuma y’uyu mukino batsinzwemo ibitego 2-0,Pique yabwiye abanyamakuru ko aribwo bwa mbere abonye Real Madrid ikina nabi cyane mu gice cya mbere ku kibuga cyayo.

Yagize ati “Real Madrid yo mu gice cya mbere yari yo mbi cyane kurusha izindi zose nahuye nazo ku kibuga cya Bernabeu.Twahushije amahirwe menshi ngo tubabaze.Twakinye neza kurusha mu gice cya kabiri ubwo twatakazaga imipira bibaha icyizere.”

Mu kumusubiza,Sergio Ramos yagize ati “Tugomba kubaha igitekerezo cya buri wese.Nasinyiye Real Madrid gutsinda El Clasico zose nkinye nabi cyane igice cya mbere nkuko yabivuze.Uko twinjiye mu mukino byari bitandukanye.Twarekaga umupira mu gice cya mbere ariko mu cya kabiri twahisemo kwirekura.Bari hasi cyane bidufasha kubona amahirwe menshi.”

Mu gice cya mbere, Barcelona yarase uburyo 3 bwabazwe ku bakinnyi barimo Messi,Griezmann na Arthur Melo.

Mu gice cya kabiri Madrid yaje yariye amavubi ibatsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Vinicius Junior na Mariano Diaz.

Real Madrid yari imaze imikino 7 idatsinda Barcelona ariko aka gahigo kabi yaraye igakuyeho ndetse ihita ifata umwanya wa mbere muri La Liga n’amanota 56 kuri 55 ya Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa