skol
fortebet

Sergio Ramos yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri Neymar Jr uri gushakishwa na Real Madrid

Yanditswe: Monday 26, Aug 2019

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,abakunzi ba ruhago bari kugaruka ku magambo kapiteni wa Real Madrid,Sergio Ramos, yavuze kuri Neymar Jr ko ari mu bakinnyi batatu ba mbere ku isi.

Sponsored Ad

Myugariro wa Real Madrid,Sergio Ramos yavuze ko Neymar Jr ari umukinnyi w’umuhanga ku isi ndetse ngo kuri we abona ari mu bakinnyi 3 bakomeye kurusha abandi ku isi.

Yagize ati “Neymar ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ndetse ari mu bakinnyi batatu beza kurusha abandi ku isi.

Nubwo Ramos yavuze ko Neymar Jr ari umukinnyi w’umuhanga cyane,yanze kuvuga ku byerekeye kuba yakwerekeza mu ikipe ya Real Madrid iri kumushaka cyane.

Yagize ati “Mvuze kuri ibyo bintu naba nsuzuguye amakipe akomeye yose ari muri gahunda yo kugura Neymar.Inkuru zo kugura abakinnyi nk’aba bakomeye zikunze kuvugwa kuri Real Madrid by’umwihariko iyo isoko rifunguye.Twe dukwiriye kwibanda ku bakinnyi dufite.”

Abakunzi ba ruhago bahise bemeza ko ubu ari uburyo Ramos yakoresheje bwo kureshya Neymar Jr ngo abe yakwerekeza mu ikipe ya Real Madrid gusa uyumunya Brazil arifuza gusubira muri FC Barcelona yahozemo.

FC Barcelona na Real Madrid zimaze iminsi zihiga Neymar Jr wamaze gutangaza ko atazongera gukinira PSG gusa umutoza wayo Thomas Tuchel yavuze ko batamurekura batarabona umusimbura we uri gushakirwa hagati ya Zaha na Paulo Dybala.


Ramos yavuze ko Neymar Jr ari mu bakinnyi 3 bakomeye kurusha abandi ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa