skol
fortebet

Sergio Ramos yatumiye inama n’abanyamakuru avuguruza bikomeye Perezida wa Real Madrid

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa Real Madrid,Sergio Ramos, yavuguruje perezida we Florentino Perez uherutse gutangaza ko ashaka kuva mu ikipe mu kiganiro n’abanyamakuru,aho yemeje ko azasoreza umupira muri Real Madrid ndetse yakwemera agakinira ubuntu ariko akayigumamo.

Sponsored Ad

Hari hamaze iminsi havugwa inkuru nyinshi ko kapiteni wa Real Madrid,Sergio Ramos yamaze gusezera muri iyi kipe ndetse agiye kwerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa gushaka amafaranga nyuma y’igihe yitwara neza muri iyi kipe.

Perezida wa Real Madrid,Florentino Perez nawe yaherukaga gutangariza ikinyamakuru Onda Cero ko Ramos yamaze kumusaba ko ashaka kwigendera akajya mu Bushinwa mu ikipe yamuhaga akayabo.

Kapiteni Ramos yatunguye benshi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Gicurasi 2019,ubwo yatumizaga ikiganiro n’abanyamakuru akababwira ko azasoreza umupira muri Real Madrid ndetse ko nta n’ikibazo afitanye na perezida Perez.

Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko ntaho nzajya kandi ubishidikanyaho ntacyo byamufasha.Hamaze iminsi ibihuha ariko ndagira ngo mbabwire ko ntaho nzajya.Ndashaka gusoreza umupira hano.

Ndashaka kuva hano nk’umutsinzi.Umubano wanjye na perezida ni nk’uw’umwana na se ariko hari igihe umwana na se batumvikana.Sinshobora kuva muri Real Madrid,nabivuze kenshi,dashaka gusoreza umupira hano.Nishimiye amasezerano yanjye n’umushahara mpembwa.Nanakorera n’ubusa.”

Ramos umaze imyaka 14 muri Real Madrid, yemeye ko hari ikipe yo mu Bushinwa irimo kumushaka ariko adashaka kuyerekezamo.

Amakuru menshi yavuze ko Ramos na Perez bateranye amagambo akomeye nyuma yo gusezererwa kwa Real Madrid na Ajax ibanyagiye ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League bitewe n’uko uyu myugariro yihesheje ikarita y’umuhondo yatumye awusiba.



Ramos yahakanye amakuru aherutse gutangazwa na perezida Perez ko ashaka kuva muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa