skol
Kigali
startimes

Sevilla FC yashimangiye ko ari umwami wa Europa League itwara iya 06

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 1469

Ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 06,ikipe ya Sevilla FC yakoze amateka itwara igikombe cya 06 cya UEFA Europa League itsinze Inter Milan ibitego 3-2 mu mukino wabereye mu gihugu cy’Ubudage.


Sevilla FC yari imaze gutwara ibikombe 05 ku mikino ya nyuma 05 yongeye gukora amateka yo kudatsindirwa ku mukino wa nyuma wa Europa League ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego 3-2.

Icyakora,Inter Milan niyo yafunguye amazamu ku munota wa 05 kuri Penaliti,nyuma y’aho yari ategewe mu rubuga rw’amahina na Diego Carlos.

Sevilla FC itajya ikora amakosa ku mikino ya nyuma yose yakinnye,yishyuye iki gitego ku munota wa 12 ibifashijwemo na rutahizamu Luuk de Jong ku mupira mwiza yahawe na Jesus Navas.

Uyu Luuk de Jong yaje kongera gushengura imitima y’abakunzi ba Inter Milan ubwo yatsindaga igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 33 ku mupira wari uturutse kuri Free Kick yatewe neza na Ever Banega.

Inter Milan yanze kurangiza igice cya mbere ifite umwenda kuko yaje kwishyura ku munota wa 36 igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diego Godin ku mupira mwiza waturutse kuri Free kick utewe na Marcelo Brozovic.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-2.

Sevilla FC yagarutse mu gice cya kabiri ikina yigengesera mu gihe Inter Milan yakinaga isatira ariko igatakaza imipira myinshi.

Ku munota wa 65,Romelu Lukaku yahushije amahirwe akomeye ku ruhande rwa Inter Milan ubwo yahabwaga umupira asigarana wenyine n’umunyezamu wa Sevilla mu rubuga rw’amahina ananirwa kumuroba.

Sevilla FC yari iteye ubwoba cyane ku mipira iteretse,yabonye coup frang ku munota wa74 yatewe nk’ibisanzwe na Ever Banega,ba myugariro ba Inter bagerageza kuwukuramo ariko ukiri mu kirere myugariro Diego Carlos awutera agaramye ukora ku kugura kwa Lukaku wari waje kugarira winjira mu izamu.

Iki gitego cya 3 cyaciye intege inter Milan kuko yahise yinjiza mu kibuga Eriksen,Sanchez na Moses batagize icyo bayimarira.

Sevilla FC yo mu gihugu cya Espagne,yatwaye igikombe cya Europa League muri 2006,2007,2014,2015,2016,𝟮𝟬𝟮𝟬.

Guhera mu mwaka w’imikino 2009-10,Europa League esheshatu muri 11 ziheruka zatwawe n’abatoza bo muri Espagne (Unai Emery x3, Quique Sánchez Flores, Rafael Benítez, Julen Lopetegui).









Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Antoine Griezmann yavuze ikintu yakoze kikababaza Messi

Rutahizamu wa FC Barcelona, Antoine Griezmann,yatangaje ko nta kibazo na...
25 November 2020 Yasuwe: 1163 0

APR FC izabanza kwakira Rayon Sports muri shampiyona [INGENGABIHE]

Hamaze kujya hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya...
25 November 2020 Yasuwe: 940 0

Wayne Rooney yahishuye ukuntu yifuje kwerekeza muri FC Barcelona kubera...

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,Wayne...
24 November 2020 Yasuwe: 1107 1

Ahmad Ahmad wayoboraga CAF yahagaritswe imyaka 5 kubera ibyaha bikomeye...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yafatiye ibihano byo...
23 November 2020 Yasuwe: 1033 0

Anele Ngcongca wakiniye ikipe y’igihugu y’Afurika y’epfo yahitanwe...

Uwari myugariro wa Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo...
23 November 2020 Yasuwe: 958 0

Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya 2020

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ryiswe Grand PrixChantal Biya...
22 November 2020 Yasuwe: 1969 0