skol
fortebet

Seychelles yanyagiriwe iwayo n’Amavubi yageze mu Rwanda kureba ko yakwishyura [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Seychelles y’umupira w’amaguru yamaze kugera mu Rwanda aho ije kwishyura cyangwa guhabwa indi mpamba n’Amavubi aherutse kuyisanga iwayo ayihatsindira ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.

Sponsored Ad

Seychelles yageze mu Rwanda aho ije kureba niba yakuramo Amavubi yayitsindiye kuri Stad de Linite yo mu murwa mukuru Victoria,ibitego 3-0.

Nubwo batsinzwe ibitego 3-0,abasore ba Seychelles banze kuva ku izima bagera mu Rwanda hakiri kare aho barakora imyitozo yabo ya mbere kuri stade ya Kigali nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Musanze.

Aba basore ba Seychelles bazongera gukora imyitozo ku munsi w’ ejo saa 18h00 bitegura bwa nyuma umukino wabo n’Amavubi uzaba kuwa Kabiri saa 18h00 kuri stade ya Kigali.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa