skol
fortebet

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iratangira uyu munsi,Rayon Sports irakirwa na Rutsiro FC

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Ku ya 13 Ukwakira 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ingengabihe y’amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino wa 2020/2021, igaragaza ko shampiyona ya 2020-2021 mu kiciro cya mbere cy’abagabo iratangira uyu munsi tariki ya 04 Ukuboza 2020, umukino wa As Kigali na Police FC wari mu ikomeye uzakinwa ikindi gihe.

Sponsored Ad

Ni shampiyona igarutse nyuma y’iminsi igera kuri 266 (ni ukuvuga amezi umunani n’iminsi 21) idakinwa, uhereye tariki ya 14 Werurwe ubwo imikino yasubikwaga icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda.

Mu mikino umunani (8) yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, harakinwa imikino itandatu gusa bitewe nuko AS Kigali na APR FC ziri mu mikino ya Nyafurika (APR FC iri muri TOTAL CAF Champions League, AS Kigali iri muri TOTAL CAF Confederation), imikino yayo izaba ibirarane.

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere:

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2020

AS Muhanga vs Etincelles FC (Muhanga, 15h00’)

Marines FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 13h00’)

Rutsiro FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye Stadium, 15h00’)

Sunrise FC vs Gasogi United (Nyagatare, 15h00’)

Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15h00’)

APR FC vs FC Musanze (Kigali Stadium, Ntuzaba)

AS Kigali vs Police FC (Kigali Stadium, Ntuzaba)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa