skol
fortebet

Simba SC yarahiriye kugura rutahizamu Tuyisenge Jacques ngo akinane na Kagere Meddie

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania,iri mu nkubiri n’andi makipe akomeye muri Afurika mu gushaka rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor Mahia mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Tuyisenge Jacques umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bayobozi b’amakipe akomeye muri Afurika arifuzwa n’umuherwe wa Simba SC kugira ngo aze kwiyongera ku busatirizi bwa Meddie Kagere na John Bocco basanzwe bahagaze neza.

Nkuko ibinyamakuru bikomeye byo muri Tanzania byabitangaje,umuherwe Hassan Dewji utunze miliyari irenga y’amadolari arifuza kubaka Simba SC itajegajega ariyo mpamvu yifuza Tuyisenge.

Simba SC ihatanye na AS VITA Club nayo iherutse gutangaza ku mugaragaro ko ishaka kugura uyu rutahizamu w’umunyarwanda kugira ngo ayifashe kwitwara neza mu mikino nyafurika y’umwaka utaha cyane ko uyu mwaka basezerewe mu matsinda nyuma yo gutsindwa na Simba SC ibitego 2-1.

Si ubwa mbere Tuyisenge yaba akinannye na K agere Meddie,kuko bahoze bakinana muri Gor Mahia mbere y’uko uyu munyarwanda ufite inkomoko muri Uganda yerekeza muri Tanzania.

Umutoza wa Gor Mahia Hassan Oktay aherutse gutangaza ko Gor Mahia ishobora gutakaza uyu rutahizamu wayo, Tuyisenge Jacques uherutse kuyifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup kubera ko amakipe akomeye arimo n’ayi I Burayi amwifuza.



Simba SC irifuza kwegukana Tuyisenge Jacques

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa