Kigali

Simon umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku maguru yakoze igikorwa cy’Ubutwari cyatumye ashimwa bikomeye [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 31 May 2019 Yasuwe: 2727

Umunyakenya Simon Cheprot ukina umukino wo gusiganwa ku maguru yakoze agashya ubwo yangaga gutsinda ku bushake irushanwa ryo kwiruka rya kilometero 10 muri Nigeria ahubwo agahitamo gukiza mugenzi we bari bahanganye wari ugize ikibazo mu irushanwa.



Uyu mugabo yari ageze hafi y’umurongo urangiza irushanwa kandi ari uwa mbere ntawundi uri hafi ye,aza kumenya ko uwo bari bahanganye banaturuka mu gihugu kimwe witwa Kenneth Kipkemoi ahuye n’ikibazo cyo kwitura hasi ahitamo guhagarika kurushanwa aramukiza.

Amakuru avuga ko ako kanya yahise ahagarara,aramuhagurutsa ahita umujyana ku musozo w’irushanwa abaganga batangiri ku mwitaho banamuha imiti.

Byabaye ngombwa ko atsindwa irushanwa ariko yatsindiye imitima y’abatuye isi bose,byumwihariko abateguye irushanwa banamushimiye ku kuba ari umukinnyi utikunda ndetse akaba anafite indangagaciro z’umukinnyi nyawe.

Mike Itemuagbor ushinzwe guteza imbere iri rushanwa rya Okpekpe,yavuze ko Cheprot yari afite umuhigo wo kuba umuntu wegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikiranya kuva yatangira kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2013,dore ko yatsindiye igihembo muri 2016 anaba umukinnyi wa mbere mu marushanwa yo kwiruka mu mwaka wa 2018.

Yagize ati”Simon bibaye ngombwa ko atagera ku byo yari yariyemeje byo kuba umukinnyi mu marushanwa yo kwiruka wegukanye amarushanwa ya Okpekpe inshuro ebyiri yikurikiranya kuva twatangira iri rushanwa mu mwaka wa 2013.Ariko yaje muri iyi Okpekpe uyu mwaka,ariruka none arangije abaye intwari.Ntamudari n’umwe yegukanye ariko yegukanye imitima y’abantu benshi”.

Iyi ntwari y’umukinnyi kuba nta mudari n’umwe yegukanye ntibyakuyeho ko yashimiwe bikomeye kuko yahawe igihembo kingana n’amadorali ibihumbi icumi yahawe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Edo ndetse n’amashilingi ya kenya ibihumbi 500 yahawe na guverineri wungingirije w’intara ya Edo, Philip Shaibu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda irakomeje,reba abakinnyi...

Shampiyona y’ u Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa gatandatu...
11 December 2019 Yasuwe: 3507 0

Sergio Ramos yasabye ikintu gitangaje abategura ibihembo bya Ballon...

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos,yavuze ko Cristiano Ronaldo na Lionel...
11 December 2019 Yasuwe: 3764 0

Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma y’amasaha make afashije Napoli...

Umutoza w’umunyabigwi I Burayi,Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma...
11 December 2019 Yasuwe: 1837 0

UCL: Liverpool yasimbutse umutego ukomeye yari yatezwe mu gihe Inter Milan...

Ikipe ya Inter Milan na Ajax zahabwaga amahirwe yo kugera muri 1/16 cya...
11 December 2019 Yasuwe: 2273 0

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugwa cyane kubera ibyo yakoreye...

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Jr,yongeye kugaruka mu binyamakuru...
10 December 2019 Yasuwe: 5749 1

Biravugwa:Rutanga Eric mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Rayon...

Rutanga Eric ukina yugarira aca ku mpande akaba na kapiteni wa Rayon Sports...
10 December 2019 Yasuwe: 4831 0