skol
fortebet

SKOL yagiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 28, Oct 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, ubu buyobozi bushya bwa Rayon Sports bwakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol rutera inkunga iyi kipe, Ivan Wulffaert bagirana ibiganiro bavuze ko byari bishimishije.

Sponsored Ad

Uruganda rwa SKOL rwakiriye komite nshya ya Rayon sports baganira ku mubano utari mwiza hagati y’impande zombi ndetse no ku hazaza h’amasezerano bafitanye.

Rayon Sports ifitanye amasezerano na Skol azageza muri 2022, aho uru ruganda rwenga inzoga rwishyuraga iyi kipe miliyoni 66 ku mwaka.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Rayon Sports yatangiye inzira zo kugira ngo ivugurure amasezerano ifitanye n’uru ruganda rube rwakongera amafaranga.

Uwari Umuyobozi wa Komite y’agateganyo ya Rayon Sports iherutse gucyura igihe,Murenzi Abdallah yaherukaga gutangaza ko ibiganiro byabo na SKOL bitagenze neza kubera ko uru ruganda rwashakaga kwivanga mu miyoborere y’ikipe aho bifuzaga kugira umuyobozi muri Komite.

Ibinyujije kuri Twitter, SKOL yatangaje iti “Kuri uyu mugoroba, SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira Komite nshya y’Umuryango Rayon Sports ndetse n’umwe mu babaye abayobozi bawo, Dr Claude Rwagacondo. Twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye bwacu no ku hazaza ha Rayon Sports FC.”

Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, akimara gutorwa yabwiye abanyamakuru ko mu byo ashyize imbere ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe, ikongera kuba Mpatsamakipe ariko bikagerwaho binyuze mu gushaka abaterankunga.

Ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.”

“Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi,SKOL yemeranyije na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports ko igiye kuzamura amafaranga yatangaga akava kuri Miliyoni 66 FRW ku mwaka, akagera kuri miliyoni 120 hakiyongeraho imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo no kwamamaza kuri bus.

Mu mafaranga SKOL izajya iha Rayon Sports buri mwaka harimo miliyoni 120,yiyongeraho imyambaro ya miliyoni 25 FRW,ikibuga cy’imyitozo cya miliyoni 48 FRW,amacumbi afite agaciro ka miliyoni 24 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa