skol
fortebet

SKOL yiyemeje kugoboka abakinnyi ba Rayon Sports bagizweho ingaruka na COVID-19

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), bwafashe icyemezo cyo guha inkunga y’ibiribwa n’amafaranga abakinnyi bose ba Rayon Sports muri ibi bihe bya Coronavirus batabonye umushahara wabo.

Sponsored Ad

Nubwo byari bimaze iminsi bivugwa ko SKOL itagicana uwaka n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bamaze hafi imyaka itandatu bakorana,uru ruganda rwiyemeje gufasha abakinnyi b’iyi kipe bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rugiye gufasha abakinnyi ba Rayon Sports muri ibi bihe bya Coronavirus nyuma y’uko bahagarikiwe imishahara n’ubuyobozi bwabo.

Ubuyobozi bwa SKOL bwafashe icyemezo cyo guha buri mukinnyi wa Rayon Sports inkunga y’ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri w’ibilo 25, bizatangwa muri iki cyumweru.

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports baheruka inkunga y’ibihumbi 100 Frw ku bafite imiryango n’ibihumbi 50 Frw ku ngaragu, bahawe n’amatsinda y’abafana yabigabanyije ngo abiteho. Iyi yatanzwe ikurikiye ibyiciro bibiri by’ibihumbi 50 Frw byatanzwe n’ikipe binyuze ku mafaranga yakusanyijwe n’abafana.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, SKOL izaha Rayon Sports miliyoni 33 Frw nk’igice cya kabiri cya miliyoni 66 Frw iyigomba buri mwaka hanyuma izindi 33 Frw zikaba zarishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.
Mu kwezi gushize,Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports baheruka guhembwa mu kwezi kwa Mbere 2020 ndetse umubano wabo n’uru ruganda uri mu marembera.

Abajijwe ku mubano wa Rayon Sports na SKOL,Perezida Sadate yagize ati “Ibya SKOL mbona natwe mbona bias n’ibiri mu marembera.Undi mufatanyabikorwa azaboneka rwose.Ibya SKOL na Rayon Sports mbona ari nka bus yacitse feri isigaje kugira aho yegama.”

Muri iki kiganiro Sadate yagiranaga n’abakunzi b’imikino kuri rumwe mu mbuga za Whatsapp ruhuriraho abakunzi b’imikino ku gicamunsi cya taliki ya 20 Werurwe 2020,Perezida Sadate yabasangije byinshi ku mubano w’iyi kipe na SKOL aho yavuze ko kuva yatorerwa kuyobora iyi kipe nta mafaranga y’uru ruganda yabonye.

Kuwa 23 Mata 2020, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ikiganiro n’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe, cyabayemo gusasa inzobe hakigirwa hamwe ibibazo bihari ndetse cyatanze umusaruro kuko bose bamaze kumvikana ku ngingo batahurizagaho ,biyemeza gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko baganiriye mu bwisanzure ndetse Komite ikabamara impungenge kuri buri kibazo cyose bari bafite.

Ati " Twashashe inzobe, turaganira birambuye. Komite yatwegereye idusobanurira buri kimwe twari dufiteho impungenge, turanyurwa. Ubundi urebye aho ikibazo cyavaga ni uko tutari twaricaye ngo tubiganireho, ariko byarangiye abakinnyi banyuzwe ndetse na komite inyurwa n’ibyo abakinnyi bayitangarije."

Rutanga Eric yakomeje avuga ko kuba ikipe yemeye ibyo abakinni bayisabaga ari nabyo byatumye nabo biyemeza kwigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa Mata kugeza ikibazo cya Coronavirus kirangiye.

Ati " Ahari abagabo burya , byose bibonerwa ibisubizo. Batwemereye ibyo twabasabaga, natwe nk’abakinnyi twemera kwigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugeza igihe ibintu bizongera gusubira mu buryo icyorezo cyarangiye."

Rutanga yakomeje avuga ko atabura gushimira abafana uburyo bakomeje kubitaho muri ibi bihe, avuga ko nabo batazabatenguha ubwo Shampiyona izaba isubukuwe.

Ati " Mu izina ry’abakinnyi bagenzi banjye, ndashimira abafana cyane uburyo bakomeje kutuba hafi. Byadukoze ku mutima , tubiha agaciro kandi turabasezeranya ko n’ibibazo byari byavutse byamaze gukemuka, tukaba twitemeje ko tutazabatenguha ubwo Shampiyona izaba isubukuwe."

Undi mwanzuro wavuye muri iyi nama ni uko inyandiko zari zimaze iminsi zicicikana mu itangazamakuru zihagarara, ibibazo bizajya bivuka byose bikazajya bikemurwa mu ikipe imbere.

Rutanga ati " Twiyemeje ko inyandiko zajyaga zicicikana mu itangazamakuru ku mpande zombi zihagarara. Abafana ndabizi barabigaye kandi ndabasezeranya ko batazongera kubibona. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa