skol
fortebet

Stade Amahoro igiye kuvugurwurwa ihabwe ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

Stade ya mbere mu Rwanda,Amahoro,igiye kuvugururwa ihabwe ubushobozi butandukanye burimo kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 mu gihe yakiraga ibihumbi bisaga 25.

Sponsored Ad

Stade Amahoro itagikunda gukoreshwa muri iyi minsi,igiye kuvugururwa mu minsi ya vuba kuko n’umushinga wo kuyiga wamaze kwigwa nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi abitangaza.

Nkuko bigaragara ku gishashunyo mbonera cyayo, Stade Amahoro izasakarwa yose ndetse yongererwe n’imyanya.

Kubera ko yari hejuru cyane bazasenya amazu yayo hanyuma hongererwe imyanya izegera hasi hafi n’ikibuga.

Isoko ryo kuvugurura stade Amahoro ryahawe kompanyi yo muri Turikiya ya Summa yubatse Kigali Arena.Biteganyijwe ko iyi Stade izatahwa mu mpenshyi ya 2020.

Uretse Stade Amahoro,Petit Stade nayo izavugururwa, hazubakwa n’ibindi bibuga ku nkengero z’iyi stade ndetse n’ibindi bishobora gufasha abantu gukora siporo, nk’aho ahasanzwe higishirizwa imodoka hazaba hari ikibuga cy’umupira w’amaguru.



Uko stade Amahoro izaba imeze nimara kuvugururwa

Ibitekerezo

  • murakoze kutwuba kirasitade turabashimiye
    cyane

    murakoze kutwuba kirasitade turabashimiye
    cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa