skol
fortebet

Sugira Ernest yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Sugira Ernest wari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, yamaze gusinyira iyi kipe ikunzwe mu Rwanda amasezerano y’umwaka umwe wiyongeraho undi yari afitiye APR FC ziba imyaka 2.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,uyu rutahizamu Sugira Ernest yahawe miliyoni 8 FRW asinyira Rayon Sports umwaka umwe ariko ngo kubera ko yari agifite umwaka muri APR FC,iyi kipe y’ingabo z’igihugu nawo yawuhaye Rayon Sports biba imyaka 2.Ibi bivuze ko Sugira azakinira ikipe ya Rayon Sports kugeza mu mwaka wa 2022.

Sugira Ernest yinjiye muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza 2019 avuye muri mukeba wayo APR FC yamutije kugira ngo abone umwanya wo gukina, cyane ko umutoza Adil yavuze ko atakimukeneye.

Mu minsi ishize nibwo Sugira Ernest yabwiye Rayon Sports ko niba ishaka kumugura igomba kumwishyura miliyoni 10 kandi igahita yishyura, bituma isubira kumutira muri APR FC muri uku kwezi.

Sugira yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa hasigaye ko APR FC imuha ibaruwa imurekura (release letter).

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19 .

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.

Rayon Sports iherutse gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United.

Ibitekerezo

  • Ewana nkaba Rayon sports biradushimishije cyn kbx
    Uwo mutipe twari tumukeneye byahatari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa