skol
fortebet

Sugira Ernest yashimiye Perezida Paul Kagame

Yanditswe: Monday 08, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo hashize tariki 7 Ganshyantare 2021, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasuye abakinnyi b’amavubi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya CHAN iheruka kubera muri Cameroon.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro yagiranye n’aba bakinnyi, Perezida Kagame akaba yarababwiye ko nubwo hari ibihembo FIFA isanzwe yarageneye abakinnyi bagiye muri CHAN, n’u Rwanda ubwarwo hari ibindi bihembo rwabageneye bitewe nuko bitwaye bagishimisha abanyarwanda.

Sugira Ernest, rutahizamu w’amavubi akaba yagiye kuri twitter ashimira Umukuru w’igihugu agira ati : “Thank you so much Mr President ” bishatse kuvuga ngo “Urakoze cyane Nyakubahwa Perezida”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021, nibwo yagiranye ikiganiro n’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN2020 aho yabahaye impanuro zitandukanye.

Perezida Kagame yashimiye abakinnyi b’Amavubi uko bitwaye muri CHAN 2020,anabasaba guhora iteka barangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.

Yavuze ko kygeza ubu u Rwanda rufite ikipe itameze nabi ukurikije uko rwitwaye mu mukino wa CHAN 2020, mu marushanwa nk’ariya, bitabiriye harimo abatarabonye kwitoza bihagije n’ibindi bibazo ariko noneho umusaruro ukaba kuriya.

Ati: “Icyagaragaye ni ukuvuga ngo dufite ikipe itameze nabi. Kuvuga ko itameze nabi rero ni ukuvuga ngo dushobora gukora ibikorwa biyizamura noneho bikanayigeza no ku rundi rwego, igihe buri wese ari muri ya nshingano ye ayumva ariko yumva ko afite n’indi nshingano nini yo kugira ngo ikipe ikine nk’ikipe itere imbere.”

Perezida Kagame yashimiye Amavubi uburyo yitwaye mu irushanwa nyamara yariteguye mu bihe bikomeye bya COVID-19, avuga ko hari ishimwe bagenewe n’Igihugu ryiyongera ku duhimbazamusyi bahawe.

Ati “Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

“Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.”

“Ndongera kubashimira ko mwifashe neza, abantu bose barabikurikiye, kuba mutarageze mu mikino ya nyuma cyangwa ku gikombe, iyo ni yo yari intego, ariko ubwo buryo mwagiyemo, uko byagenze, abantu bose bashima ko mwakoze neza, mukomereze aho. Ntimutezuke, ntimusubire inyuma, mukomeze gutera imbere.”

Perezida Kagame ayanasabye abakinnyi b’Amavubi kurangwa n’imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, abahishurira ko imyumvire yo gukoresha amarozi ari ubujiji bugayitse kandi budafite icyo bumaze.

Yagize ati: “Ikindi nizera ko cyacitse nizere ko ibitekerezo birimo ubujiji bugayitse; 50% by’igice cy’amikoro cyagendaga mu bintu byo kuraguza, kuroga, abantu bakajya mu izamu bagapfunyikamo ibintu, biriya biri mu bintu byabasubiza inyuma, ntimukabikore, mujye mukina mwigirire icyizere.

Mujye mwibaza , ababikoraga batsinda buri mukino wose? Ubikoze utabikoze byose birasa, uratsinda cyangwa ugatsindwa. Ubaye ubikora buri gihe ugatsinda aho nagutega amatwi, ariko amakipe na kera twaratsindwaga, ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa